Ngororero: Abantu batanu bagwiriwe n’ikirombe barapfa

Abantu batanu bagwiriwe n’ikirombe mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Ndaro aho bari bagiye gucukura amabuye mu kirombe bivugwa ko cyari kimaze igihe gifunze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro Alphonse Nzabakurikiza yemeje ayo makuru ko ku wa 01 Nyakanga 2021, mu masaha ya saa yine za mu gitondo, abantu barindwi bishoye mu kirombe cyari kimaze imyaka isaga ibiri n’igice kidakora.

Avuga ko babiri muri abo bagiye kwiba amabuye mu kirombe basigaye hejuru, batanu bakinjiramo imbere ari na bo bagwiriwe n’ikirombe bakaza kubakuramo bashizemo umwuka.

Agira ati “Abo babiri basigaye hejuru ni bo batabaje natwe duhita twiruka ngo dutabare mu ma saha ya saa kumi n’ebyiri n’Igice nibwo twari tumaze kubakuramo bose bapfuye, bari bagiye kwiba amabuye kuko ikirombe bapfiriyemo cyari kimaze igihe gifunze”.

Avuga ko byagoranye kubakuramo kuko bari bageze kure mu kuzimu, kandi ibyabaguyeho byari byiganjemo amabuye aremereye bisaba umwanya munini.

Kuba Kompanyi z’ubucukuzi ziza zikongera zikagenda ni kimwe mu bigoye guhagarika impfu ziterwa no kuriduka kw’ibirombe

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro avuga ko impamvu nyamukuru itera abaturage kwishora mu bucukuzi butemewe n’amategeko ari uko usanga inzego zibishinzwe zitanga impushya kuri Kompanyi zicukura, hashira igihe zikongera kubirukana ko batujuje ibisabwa kandi nyamara amabuye agasigara mu birombe.

Avuga ko bikwiye kwiganwa ubushishozi abacukuzi babigize umwuga bagahabwa uburenganzira bwo gucukura bitaba ibyo bikaba bigoye guhagarika abaturage kongera gusubira mu bucukuzi butemewe.

Agira ati “Umuti urambye ni uko Kompanyi zicukura zabigize umwuga zakwemererwa kuza gucukura zigakoresha abo baturage kuko usanga bajyamo bihishe kandi nta buryo bwo kwirinda bafite, ntibaba banazi uko babigenza, abaturage bahorana amashyushyu yo kujya kwishakiramo amabuye”.

Icyakora avuga ko n’inzego z’ubuyobozi bw’umurenge zigerageza kurinda ibyo birombe ariko abaturage bahora biteguye guca mu rihumye abarinzi kandi bigoye kurindisha ibirombe abantu utazi igihe bizamara.

Nzabakurikiza asaba abaturage kwihangana bagategereza igihe abahanga mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagarukira mu birombe bakabaha akazi kuko ubuzima ari bwo bwa mbere bwo kurengera.

Turakomeza gukurikirana iyi nkuru tumenye icyo ubuyobozi bw’Akarere buri gukora ngo abacukuzi bemewe bagaruke mu mirimo.

Andi makuru Kigali Today yamenye ni uko tariki 22/06/2021 Umuyobozi w’Akarere yagiranye inama na kompanyi 14 zemerewe gucukura amabuye y’agaciro. Yabasabye kurinda imbago z’ibirombe byabo kugira ngo abacukura rwihishwa babure aho bamenera. Yanabasabye kwirinda kugura amabuye ku buryo bwa forode kuko biri mu bitiza umurindi aba bacukura rwihishwa ari na ko bashyira ubuzima bwabo mu kaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka