Uganda: Abarashe imodoka ya Gen. Katumba Wamala bafashwe

Polisi ya Uganda ikorera i Kampala mu murwa mukuru w’icyo gihugu, yarashe umwe arapfa mu bagabye igitero ku modoka ya Minisitiri Gen. Edward Katumba Wamala, abandi irabafata.

Gen Katumba Wamala yararashwe arakomereka
Gen Katumba Wamala yararashwe arakomereka

Ibyo byatangajwe n’Umuyobozi wa Polisi ya Uganda wungirije, Maj Gen. Paul Lokech, ku wa Kane tariki 1 Nyakanga 2021, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Maj. Gen Lokech yavuze ko abagabye igitero ku modoka ya Gen. Katumba uko ari bane bose bamaze gufatwa, ndetse ko umwe muri bo yarashwe agahita apfa ubwo polisi yari irimo kubafata.

Yavuze ko Polisi yari imaze ibyumweru bikeya ishakisha abo bakekwaho kuba baragize uruhare muri icyo gitero, kugeza ubwo ibafatiye ahitwa Kikaya, Nansana na Katooke.

Yagize ati “Mu masaha 24 ashize, twiyemeje gushyira mu izinga abagabye icyo gitero turabafata, kuko twabakurikiranaga mu bikorwa byabo.”

Lokech yavuze ko umwe muri abo bagabye igitero witwa Hussein Wahab Luwama wari uzwi cyane ku izina rya ‘Master’ we yarashwe agahita apfa mu gihe polisi yari igiye kubafata.

Abandi bafashwe ubu bari mu maboka ya Polisi ya Uganda, harimo n’uwitwa Kanabe wari uhetswe kuri moto n’uwitwa Kamada Walusimbi, bakunze kwita Mudinka.

Nk’uko Gen Lokech yabisobanuye, abo bafashwe bakurikiranyweho kwica Brenda Nantongo(Umukobwa wa Gen. Katumba Wamala), no gushaka kwica Gen Katumba Wamala. Ngo batanze imwe mu mbunda zabo bakoresheje muri icyo gitero, bayiha uwitwa Kagugube na we ngo ayishyira undi muntu uzwi nka Ami. Imbunda ya kabiri na yo yakoreshejwe muri icyo gitero ngo ntiraboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka