Rwamagana: Amafi menshi mu kiyaga cya Muhazi yapfuye

Mu kiyaga cya Muhazi giherereye mu Karere ka Rwamagana haravugwa ikibazo cy’amafi menshi yororerwa muri icyo kiyaga yapfuye.

Abafite amafi yororerwa muri icyo kiyaga baravuga ko ayapfuye abarirwa muri toni 100 akaba ngo yazize imihindagurikire y’amazi.

Si ubwa mbere amafi apfa mu buryo butunguranye mu kiyaga cya Muhazi
Si ubwa mbere amafi apfa mu buryo butunguranye mu kiyaga cya Muhazi

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Rwamagana, Dr Niyitanga Jean de Dieu yabwiye igitangazamakuru cyitwa MUHAZIYACU ari na cyo dukesha iyi nkuru ko ayo mafi yapfuye azize kubura umwuka biturutse ku guhinduka kw’amazi yo muri icyo kiyaga.

Dr Niyitanga yagize ati: “Ibi bikunze kubaho cyane mu gihe cy’imvura nyinshi cyangwa mu gihe cy’izuba, aho amazi yo hasi yibirindura akajya hejuru, ayo hejuru na yo akajya hasi.”

Iyi mihindagurikire y’amazi ngo ahanini igira ingaruka ku mafi manini (akuze) kurusha uko yakwibasira amato, izi toni 100 zangiritse ni iz’amafi yari akuze nk’uko byemezwa na Dr Niyitanga.

Uyu muyobozi avuga ko ikibazo nk’iki iyo kibayeho nta kindi gikorwa usibye kurindira ko amazi atuza akongera agasubira mu mwanya wayo nk’uko byari bisanzwe.

Si ubwa mbere amafi yo muri iki kiyaga apfa mu buryo butunguranye. Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 17 Mutarama 2021, nabwo urubyiruko rwororera amafi mu kiyaga cya Muhazi rwageze aho bakorera uwo murimo basanga amafi asaga ibihumbi bine (4,000) yahororerwaga areremba yapfuye. Icyakora kuri iyi nshuro ngo hapfuye menshi kuruta ayapfuye icyo gihe.

Urwo rubyiruko rwibumbiye muri koperative Haguruka Dukore Fumbwe, iherereye mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba. Icyo gihe ukuriye iyo koperative yavuze ko ayo mafi yari amaranye iminsi intege nke ariko ntibasobanukirwe.

Ati “Mu minsi nk’itatu ishize amafi yacu yagaragaje umunaniro ku buryo wanayagaburiraga ukabona adashaka kurya, tuba turetse ngo turebe niba atari ikibazo cy’umwuka muke mu kiyaga.

Uyu munsi mu masaha y’ijoro nibwo abakozi bararira aho yororerwa baduhamagaye batubwira ko amafi arimo kureremba yanapfuye, twihutiye kujyayo tugezeyo izo dukuyemo zose dusanga zimeze nk’aho hashize iminsi zarapfuye”.

Yakomeje avuga ko urupfu rw’ayo mafi arenga ibihumbi bine rwababereye amayobera kuko ntacyo bayakoreye kidasanzwe.
Kugeza mu masaha y’umugoroba ayo mafi ngo yari agipfa, akavuga ko icyo gihe bagize igihombo cya miliyoni zigera kuri zirindwi, kuko amafi yari akuze ndetse ko bari bagiye kuyagurisha.

Icyo gihe kandi Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yagize icyo ivuga ku rupfu rw’ayo mafi, iti “Guhera ku wa kane tariki 14 Mutarama 2021, amafi muri kareremba yatangiye kureremba asamira umwuka hejuru, noneho guhera ku wa Gatandatu tariki 16 Mutarama 2021 mu ma saa kumi n’imwe (17:00) atangira gupfa”.

“Gupfa kw’ayo mafi byatewe no kwivangavanga kw’amazi mu kiyaga kwatewe n’imvura imaze iminsi igwa, hanyuma amazi akanduzwa n’ibimera byo mu mazi bisanzwe biba mu ndiba y’ikiyaga, byagabanyije umwuka usanzwe uhumekwa n’amafi. Amasoko ya kareremba yazibye kubera urubobi rwo mu mazi n’indi myanda ituruka ku biryo bisigara bagaburira amafi, bituma ihinduranya ry’amazi muri kareremba rigabanuka”.

Icyo gihe MINAGRI yasobanuye ko icyakozwe kugira ngo amafi adakomeza gupfa, ari ukwimura kareremba zijyanwa ahari ubujyakuzimu bwisumbuyeho, ndetse hari n’imiyaga yihuta ituma ihinduranya ry’amazi muri kareremba ryihuta.

Iyo Minisiteri kandi yasabye aborozi b’amafi kujya batanga amakuru ku gihe ku Kigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB) cyangwa ku bakozi b’uturere n’imirenge bashinzwe ubworozi aho bororera, mu gihe babonye imyitwarire cyangwa ibimenyetso bidasanzwe ku mafi nko kwanga kurya, kogera hejuru araramye ashaka umwuka, kogesha urubavu, kureremba, kujunjama n’ibindi.

Basabwa kandi gukomeza kugirira isuku za kareremba, kugurisha amafi akuze atarapfa ndetse no kwirinda kurya amafi yipfushije cyangwa kuyagurisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka