Ibihugu 40 byahuriye mu nama idasanzwe yiga ku mutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu
Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga baturutse mu bihugu birenga 40 mu ntangiriro z’iki cyumweru bateraniye i Roma mu Butaliyani kugira ngo baganire ku iterabwoba rikomeje kwiyongera ry’umutwe wa Leta ya kisilamu (IS) muri Afurika.

Uyu mutwe utagifite ingufu mu bice watangiriyemo nka Siriya na Irak, imbaraga zawo ziragenda ziyongera ku mugabane wa Afurika.
U Butaliyani buvuga ko Leta ya kisilamu iteje akaga gakomeye umutekano w’agace kabarizwamo inyanja ya Mediterane ihuza u Butaliyani n’ibihugu bya Afurika cyane ko uyu umutwe wahereye mu bihugu bya Libya, Misiri, Algeria, Tunisia ndetse no mu bice byo mu butayu bwa Sahara.
U Bwongereza bwiyemeje gutanga inkunga nyinshi zo guhangana n’ishami rya Leta ya kisilamu muri Afurika y’Iburengerazuba, iryo shami rikaba rikorana n’abarwanyi ba Boko Haram bashinjwa ubwicanyi, ihohoterwa ku basivili bo mu bihugu bya Tchad, Kameruni, Niger, Mali na Nigeria.

Umutwe wa Leta ya Kisilamu uravugwaho kwihuza n’umutwe witwaje intwaro abaturage ba Mozambique bakunze kwita ‘Al-Shabab’, imaze igihe ibuza amahoro abatuye mu Ntara ya Cabo Delgado ihana imbibi na Tanzania. Iyo ntara ngo ituwe ahanini n’Abayisilamu, ariko guhera mu 2017, iyo mitwe y’iterabwoba irabatwikira, abagabo bafashwe bakicwa nabi mu buryo bw’indengakamere bakabaca imitwe, bakabakorera n’ibindi bibi.
Imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko kuva iyo mitwe y’iterabwoba yatangira kugaba ibitero mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bwa Mozambique, abantu bagera ku 2,800 bamaze guhitanwa na yo mu gihe abagera ku 800.000 bamaze kuvanwa mu byabo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nkuko History ibyerekana,n’Intumwa Muhamadi yari umurwanyi.Mwibuke intambara nyinshi yarwanye.Urugero ni igitero yagabye I Macca avuye I Madina.Amaze gushinga idini ya Islam,abamusimbuye nabo bali abarwanyi.Bagabye ibitero muli Aziya,muli Africa no mu Burayi,bagarukira ahitwa Poitiers muli France.Uwangaga kuba Umuslamu bamucaga umutwe.Niho ubutagondwa bwaturutse.Kumva ko utari Umuslamu agomba kwicwa,ngo ni Umukafiri.