Dore bimwe mu bimera byagufasha kurwanya imibu iwawe

Chai-chai cyangwa mucyayicyayi, ni icyatsi gihumura cyane ndetse abakunda impumuro yacyo bakunze kugiteka mu cyayi nk’ikirungo , ariko impumuro ya Mucyayicyayi ijya kumera nk’ iy’ indimu ngo yirukana imibu mu nzu.

Tungurusumu: ikindi kimera kigira ubushobozi bwo kwirukana imibu mu nzu ni tungurusumu.

Impumuro ya tungurusumu nayo ngo yirukana imibu mu nzu.Uko ikoreshwa, ngo ni ugukata uduce duto duto twa tungurusumu, ugushyira mu kirahuri cy’amazi ugatereka mu nzu.

La Menthe: Menthe ni ikimera gihumura cyane Kandi gihumura neza, ndetse abenshi bagikoresha nk’ikirungo mu cyayi cyangwa bakakivanga mu bindi binyobwa, ariko menthe inirukana imibu.

Indimu: Indimu nayo ngo igira imbaraga mu kwirukana imibu .Uko ikoreshwa ngo ni ugafata indimu ukayikatamo kabiri, ibice byayo ukabishyira ku madirishya, ibyo ngo byirukana imibu cyane.

Basilic: Basilic nacyo ni ikimera kigira impumuro yirukana imibu mu nzu.

Inturusu: Inturusu nayo ni ikimera kirukana imibu nzu. Uko ikoreshwa, ngo ni ukubiza ibibabi byayo mu mazi makeya, hanyuma umwuka uva muri ibyo bibabi by’inturusu iyo bigishyushye ngo wirukana imibu.

Lavande: Lavande nacyo ni ikimera gihumura cyane, kandi gikundwa n’inzuki mu gihe zihova ubuki, ariko ni ikimera kirukana imibu, amasazi ndetse n’amavubi.

Igitunguru: Igitunguru na cyo ngo kigiramo ubushobozi bwo kwirukana imibu. Uko gikoreshwa ngo ni ukugikatamo ibice bito umuntu akabishyira ku madirishya y’inzu, byirikana imibu.

Ibibabi by’urunyanya: Impumuro y’ibibabi by’urunyanya nayo ngo yirukana imibu. Uko bikoreshwa, ngo ni ugufata ibibabi by’urunyanya, ukabirambika hafi y’igitanda, icyo gihe ngo imibu ntihegera.

Amakuru arambuye ku bijyanye n’ibyo bimera byirukana imibu mu nzu wabisoma HANO.

Amafoto y’ibindi bimera bivugwaho kwirukana imibu mu nzu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka