Nyagatare: Gusangira imiti no gusaza kw’inzitiramibu mu byatumye Malariya yiyongera

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyagatare, Dr. Eddy Ndayambaje, avuga ko kubura imiti ya Malariya mu bajyanama b’ubuzima, kuyisangira no gusaza kw’inzitiramibu ari bimwe mu byatumye indwara ya Malariya yiyongera.

Abitangaje nyuma y’aho itsinda rya RBC, abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’Ibitaro bya Nyagatare, barimo kwigira hamwe icyateye izamuka rya Malariya muri ako karere.

Avuga ko muri Kamena 2020, abarwayi 1,423 ari bo bavuwe indwara ya Malariya, ni mu gihe kandi muri Kamena 2021, havuwe abarwayi 11,206 muri bo babiri bitaba Imana.

Dr Ndayambaje avuga ko benshi mu bagaragaweho iyi ndwara ari mu kiciro kuva ku myaka itanu kugera ku 18.

Avuga ko abaturage bamaze gusura, bababwiye ko bafite ikibazo cy’inzitiramibu zashaje bityo batakiziraramo, kujya kuvoma amasaha y’ijoro n’imyaka ihingwa hafi y’ingo.

Ati “Hari abakubwira ko inzitiramibu zashaje uretse ko harimo no kuzikoresha nabi kuko indwara igaragara mu bana kuva ku myaka itanu kugera ku 18 bigaragaza ko imiryango imwe bataziraramo. Hari kandi abajya ku mavomo amasaha y’ijoro bityo bikaba byakoroha kuribwa n’umubu”.

Akomeza agira ati “Gusiba ibinogo no gutema ibihuru bikikije ingo byo twasanze atari ikibazo kuko ari mu zuba ariko twabonaga ibyobo babumbiyemo amatafari y’inkarakara bidasibye, ukibaza nyine ko imibu yakororokeramo. Na ho ibihuru iyo ugeze muri iki gihe baba bafite ibigori bituma hari ibihuru biri hafi y’ingo”.

Dr Ndayambaje avuga ko ikindi hari aho basanze imiti ibura kandi umuturage agomba kuvurirwa ku mujyanama w’ubuzima ndetse no kudafata imiti neza aho hari abayisangira ari babiri.

Agira ati “Hari aho wasangaga wenda hari imiti ibura kandi umuturage agomba kuvurirwa ku mujyanama w’ubuzima. Hari ingamba yo kureba aho bipfira mu buryo bwo kugeza imiti ku bajyanama b’ubuzima, niba umuntu arwaye imiti imugereho ku gihe”.

Yakomeje agira ati “Ariko hari n’ikindi kibazo cyagaragaye cyo kudafata imiti neza kuko hari aho twasanze abana babiri basangira imiti, iyo na yo ikaba ari indi ngamba tugiye gukoraho kugira ngo habe ubukanguramba bwo kwigisha umuturage gufata neza imiti yahawe”.

Yongeraho ko gufata nabi imiti biri mu bituma indwara igira ubudahangarwa kuri iyo muti.

Bararebera hamwe impamvu zatumye Malaria yiyongera n'uko yahashywa
Bararebera hamwe impamvu zatumye Malaria yiyongera n’uko yahashywa

Dr. Eddy Ndayambaje avuga ko na none bagiye gukurikirana kumenya niba koko n’imibare itangazwa ari yo ndetse banakomeze ubukangurambaga mu baturage kugira ngo indwara ya Malariya icike.

Imirenge itanu ari yo Rwimiyaga, Karangazi, Nyagatare, Rwempasha na Matimba yihariye 85% by’abagaragaweho indwara ya Malariya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka