Abacuruza ibyarengeje igihe n’abishora mu biyobyabwenge baraburirwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze n’Inzego zishinzwe umutekano, baraburira abakomeje kwishora mu biyobyabwenge, ubucuruzi bw’ibintu bitemewe n’ibyarengeje igihe bukomeje kugaragara hirya no hino; ko batazihanganirwa kuko ibyo bakora bishyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Ibicuruzwa byiganjemo ibinyobwa byarengeje igihe, ibitujuje ubuziranenge n'ibitemewe, ni bimwe mu byamenwe
Ibicuruzwa byiganjemo ibinyobwa byarengeje igihe, ibitujuje ubuziranenge n’ibitemewe, ni bimwe mu byamenwe

Izi nzego zihamagarira abaturage kurushaho gutanga amakuru y’ababikora, kugira ngo bajye bafatwa babiryozwe. Abakibyishoramo na bo basabwa kubireka, bakagana ibindi bikorwa bibateza imbere, kuko bihari byinshi.

Ubu butumwa bwagarutsweho ku wa kabiri tariki 10 Kanama 2021, mu gikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi ikorera mu Karere ka Musanze, giherereye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, cyo kumena ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitujuje ubuziranenge n’ibyarengeje igihe.

Ibyo biyobyabwenge bigizwe na Kanyanga, Urumogi, ndetse n’ibicuruzwa birimo ibyarengeje igihe, ibitujuje ubuziranenge, bigizwe n’amavuta yo kwisiga yiganjemo ahindura uruhu, ibinyobwa bifunguye n’ibidafunguye, ibikoresho by’suku n’ibindi bitandukanye.

Inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano zafatanyije mu gikorwa cyo kubirwanya
Inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zafatanyije mu gikorwa cyo kubirwanya

Akomoza ku ngaruka ikoreshwa ryabyo rigira ku muryango nyarwanda, Andrew Rucyahana Mpuhwe, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’Iterambere, yagize ati: “Ibiyobyabwenge biza ku isonga mu kudindiza iterambere no kwica ubuzima bw’urubyiruko rwacu cyangwa abantu bakuru babyishoramo. Ibi ndabihera ku kuba, ibibazo bikomeje kugaragara, urugomo rwa hato na hato, ubusinzi n’ibindi biteza umutekano mucye mu miryango; ahanini bifitanye isano ya hafi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Niyo mpamvu tuboneraho kuburira abanyamusanze, ko babyirinda n’ababirimo bakabireka burundu. Kuko uretse no kuba byangiza, hari n’ingaruka z’igifungo bishobora kubateza, biturutse ku kubyijandikamo”.

Uyu muyobozi, aboneraho no gusaba abacuruzi kujya bagira ubushishozi mu gusuzuma ibyo barangura, bakagenzura neza niba byemewe, bifite ubuziranenge, kandi bitararengeje igihe, mu kwirinda ko bibakururira igihombo no kuba byashyira ubuzima bw’ababagana mu kaga.

Rucyahana Mpuhwe ati: “Icyo dushishikariza abacuruzi, ni ukubanza kumenya yuko gucuruza ibyarengeje igihe, uretse kuba byagira ingaruka ku babigura, ubusanzwe ababifatanwa babihanirwa n’amategeko. Ni yo mpamvu tubibutsa kurangwa n’ubushishozi no kwirinda kwishora nkana mu bucuruzi bw’ibitemewe”.

Urubyiruko rwiyemeje guhagurukira abishora muri ibi bikorwa bigayitse
Urubyiruko rwiyemeje guhagurukira abishora muri ibi bikorwa bigayitse

Ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bitemewe byangijwe, ni ibyagiye bifatirwa mu mirenge itandukanye y’akarere ka Musanze. Urubyiruko ruhamya ko abakomeje kubyishoramo, boreka umuryango nyarwanda, bakangiza ahazaza h’igihugu.

Musafili Hassan wo mu Karere ka Musanze, yagize ati: “Ibi biyobyabwenge bikigaragara, ababikoresha cyangwa ababitunda, ahanini ni urubyiruko. Kandi ingaruka zabyo zirigaragaza. Rero igihugu ntigishobora kugira aho kigera, kigifite urubyiruko rwabaye imbata y’ibiyobyabwenge. Umusanzu wacu mu kwigisha abo bagenzi bacu ububi bwabyo no gutunga agatoki ku binangira kubivamo urakenewe cyane, kugirango iyo migambi mibi yose tuyiburizemo, bityo tugire urubyiruko rwiza, rwiteguye gufatanya kubaka igihugu”.

Tuyisenge Ange Marie Gisele na we yagize ati: “Twe nk’urubyiruko ntituzemerera abadusebya bakora ibitemewe nk’ibyo. Tugiye gukoresha imbaraga zishoboka, mu gukorana n’inzego bireba tuziha amakuru y’aho abo bantu bari, kugira ngo nibura bajye bafatwa bigishwe uko bahinduka, izo mbaraga n’ubumenyi, babikoreshe mu byubaka igihugu”.

Ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa byangijwe, bifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni eshatu. Byagiye bifatirwa mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Musanze. Ababifatanwe barimo abari mu maboko ya Polisi na RIB, n’abakorewe dosiye zishyikirizwa Parike.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano, buvuga ko bugiye kurushaho gukaza ubugenzuzi buhoraho, hagamijwe gutahura abishora mu biyobyabwenge n’abakora ubucuruzi bunyuranyije n’amabwiriza ya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka