Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zafashe umujyi wa Mocimboa da Praia

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje ko ku bufatanye n’iza Mozambique ndetse na Polisi y’u Rwanda, zamaje kwigarurira umujyi wa Mocimboa da Praia wari ibirindiro bikuru ku barwanyi bari barigaruriye Amajyaruguru ya Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bubinyujije kuri twitter, bwatangaje ko uwo mujyi ukomeye ndetse ufite ibikorwa remezo birimo ikibuga cy’indege n’ibindi, wamaze gufatwa, inyeshyamba zikaba zari ziwumazemo imyaka irenga ibiri.

Uwo mujyi uherereye mu Burasirazuba bw’amajyaruguru y’Intara ya Cobo Delgado hafi y’inyanja y’Abahinde.

Mocimboa da Praia iriyongera ku bindi bice bitandukanye bimaze kwigarurirwa n’Ingabo z’u Rwanda harimo ikibuga cy’Indege cya Afungi kigenzurwa na Polisi y’u Rwanda.

Utundi duce nka 1st May twamaze kugerwamo n’Ingabo z’u Rwanda zinjiriye ahitwa Njama.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu bice bya Quelimane 2, aho zikoresha nk’ibirindiro mu bizifasha mu rugamba.

Inzira ya Afungi ni imwe muri ebyiri ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique bakoresheje ngo bagere mu mujyi wa Mocimboa da Praia ufatwa nk’indiri y’inyeshyamba.

Kuri ubu abasirikare bamwe barwana baturutse mu ruhande rwa Afungi unyuze Palma ugana Mocimboa da Praia, mu gihe iya kabiri ari ihera Mueda igakomereza Awasse na yo igera Mocimboa da Praia.

Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda barashimirwa akazi keza barimo gukora mu guhashya inyeshyamba muri Cabo Delgado, gusa ngo inzira iracyari ndende, urugamba rurakomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntabwo intambara zijya zikemura ibibazo.Iyo utsinze intambara,cya kibazo gihoraho,ejo hakazaba indi ntambara.

gasana yanditse ku itariki ya: 9-08-2021  →  Musubize

Well done Ngabo z’u Rwanda

Joseph yanditse ku itariki ya: 8-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka