Israel Mbonyi aritegura gususurutsa Abanyarwanda
Israel Mbonyi, ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana bakunzwe cyane mu Rwanda, akaba arimo kwitegura gususurutsa Abanyarwanda, igitaramo cye kikazanyura imbona nkubone kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Hari hashize iminsi Israel Mbonyi ategura gukorera ibitaramo mu Burundi, ariko biza guhinduka ibitaramo birahagarara nyuma y’uko Guverinoma y’u Burundi ibinyujije kuri ’Twitter’ imwangiye kujya gukorerayo ibitarama.
Ibyo byahaye umwanya uwo muhanzi wo kuza gutegura ibyo bitaramo agiye kugeza ku Banyarwanda, biri mu rwego rwa ’Iwacu Muzika Festival’.
’Iwacu Muzika Festival’ yashyiriweho gufasha abahanzi gukomeza kubona imibereho muri iki gihe kigoye cya Covid-19, ndetse no gukomeza gususurutsa abafana babo mu gihe bari muri Guma mu Rugo, kuko ibitaramo bihuriza abantu hamwe bitarakomorerwa.
Igitaramo cy’uwo muhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana wigaruriye imitima ya benshi, azagikora ku wa Gatandatu tariki 14 Kanama 2021, kikazanyura kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Israel Mbonyi, ni umuhanzi wubashywe mu Rwanda no mu Karere kuko yatsindiye ibihembo bitandukanye, harimo n’igihembo cya ’Album’ y’umwaka yakuye muri ’Maranath’ cyangwa se ’East Africa Gospel Music Awards’.
Israel Mbonyi yamenyekanye mu ndirimbo nka ’Urwandiko’, ’Nzaririmba’, ’Imuhira’ n’izindi nyinshi.
Ohereza igitekerezo
|
Israel arabishoboye kabisa
Israel arabishoboye kabisa
Israel arabishoboye kabisa