Abanyarwanda bafungiye i Burundi amaherezo yabo ni ayahe?

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko n’ubwo hari Abanyarwanda 7 bafatiwe i Burundi aherutse gushyikirizwa na Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi, hari abandi bagifungiyeyo.

Abayobozi mu Burundi bavuga ko Abanyarwanda bafungiyeyo hari ibyo bagikurikiranwaho mu buryo bw'amategeko
Abayobozi mu Burundi bavuga ko Abanyarwanda bafungiyeyo hari ibyo bagikurikiranwaho mu buryo bw’amategeko

Yabibwiye itangazamakuru nyuma yo gushyirikirizwa abo Banyarwanda barindwi (ni abana bari hagati y’imyaka 12 na 18) tariki ya 6 Kanama 2021, bari bamaze mu Ntara ya Kayanza i Burundi igihe kitari kirekire cyane, kuko bari bataramarayo ukwezi.

Yasubizaga ikibazo cyo kumenya niba abana bo mu Karere ka Gisagara byigeze kuvugwa ko bafungiye i Burundi na bo baba bararekuwe bagasubira iwabo.

Yagize ati “Abo bana na bo ntabwo baragaruka, ariko na byo turimo kubiganiraho n’ubuyobozi bw’Intara yabatwaye. Hari ibyo bari bagikurikiranwaho mu buryo bw’amategeko. Ndetse na hano (icyo gihe yari mu Murenge wa Ruheru) ntabwo ari abo barindwi bonyine, kuko hari ababyeyi bakomeje kugaragaza ko bari bizeye ko abana babo bazaza.”

Abayobozi ku mpande z'u Rwanda n'u Burundi baherutse kuganira ku mubano w'ibihugu byombi
Abayobozi ku mpande z’u Rwanda n’u Burundi baherutse kuganira ku mubano w’ibihugu byombi

Yunzemo ati “Ariko turakomeza kubiganiraho n’ubuyobozi bw’Intara ya Kayanza ndetse n’izindi ntara duturanye, kugira ngo na bo hakurikizwe amategeko abigenga, harebwe niba nta cyaha bakurikiranweho, na bo babe babadusubiza, basubizwe imiryango yabo.”

Abana b’i Gisagara bafungiwe i Burundi ni batanu, bari hagati y’imyaka 15 na 22. Bari bambutse umupaka bagiye kwahira ubwatsi bw’inka mu gice cy’u Burundi cy’igishanga cy’Akanyaru, tariki 15 Kanama 2020. Kuri ubu ngo bafungiye i Ngozi.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze igihe utifashe neza cyane cyane guhera mu mwaka wa 2015, ndetse ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi busa n’ubuhagaze, bituma Abanyarwanda biganjemo abatuye ku mupaka bajya guhahira i Burundi bagerayo bagafatwa bagafungwa.

Icyakora muri iyi minsi ibiganiro byagiye bihuza abayobozi ku mpande zombi biratanga icyizere cyo kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Ku wa 1 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi, aho yari ahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu munsi mukuru w’ubwigenge bw’icyo gihugu, mu ijambo rye akaba yaragaragaje ko hari ikizere cyo gusubukura umubano hagati y’ibihugu byombi wari umaze igihe warajemo igitotsi, ndetse na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye akaba yarabishimangiye avuga ko hagiye kwandikwa igitabo gishya.

Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Remy Cishahayo, na we aherutse kuvuga ko abona imigenderanire y’u Burundi n’u Rwanda itazatinda gusubira.

Abarundi n'Abanyarwanda bo ku mupaka w'Intara ya Kayanza i Burundi n'Intara y'Amajyepfo mu Rwanda baherutse guturana inzoga nk'ikimenyetso kigaragaza ubushake bwo kugarura umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi
Abarundi n’Abanyarwanda bo ku mupaka w’Intara ya Kayanza i Burundi n’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda baherutse guturana inzoga nk’ikimenyetso kigaragaza ubushake bwo kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi

Yabibwiye Abanyarwanda n’Abarundi bari bitabiriye umuhango wo gushyikiriza Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, Alice Kayitesi, Abanyarwanda barindwi bafatiwe mu Burundi, hamwe n’inka y’Abanyarwanda Abarundi bari baratwaye, uyu muhango ukaba warabaye tariki 6 Kanama 2021.

Ni nyuma y’uko u Rwanda na rwo tariki 30 Nyakanga 2021 rwari rwashyikirije u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara bafatiwe mu Karere ka Nyaruguru mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka ushize wa 2020 mu Murenge wa Ruheru, ku ishyamba rya Nyungwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka