Musanze: Baterwa ipfunwe n’uko izina Bukinanyana ryitirirwaga inka ubu ryahawe irimbi

Izina Bukinanyana mu Karere ka Musanze ryamaze kujya mu mitwe ya bose ko ari agace kubatsemo irimbi, dore ko n’iyo usanze abantu mu makimbirane mu magambo baba bavuga hari ubwo bagira bati “Komeza unyiyenzeho barakujyana Bukinanyana”, abenshi bakumva ko ayo makimbirane ashobora gutera urupfu, mu gihe hambere habarizwaga inka n’inyana zazo.

Umusaza Alphonse ari mu baterwa ipfunwe no kuba izina Bukinanyana ryaritiriwe irimbi
Umusaza Alphonse ari mu baterwa ipfunwe no kuba izina Bukinanyana ryaritiriwe irimbi

Babifata nk’uko n’umunya Kigali iyo abwiwe ahantu hitwa Rusororo, yumva ibindi, abo baturage ba Bukinanyana bakavuga ko kwiririrwa irimbi mu gihe bitirirwaga amashyo y’inka ari kimwe mu bikomeje kubatera ipfunwe.

Ni mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, aho na n’ubu umugenzi ugeze muri ako gace atahazi iyo ayoboza avuga Bukinanyana, bamurangira ku irimbi, dore ko irimbi ry’Akarere ka Musanze rizwi cyane ku izina Bukinanyana kuruta icyitiriwe iryo zina.

Abageze mu za bukuru basobanukiwe amateka y’iyo nyito, mu kiganiro bagiranye na Kigali Today, bemeza ko iryo zina Bukinanyana ryaturutse ku bwinshi bw’inka zororerwaga muri ako gace, ngo ubwo imbyeyi zabyaraga, zajyanwaga ukwazo kugira ngo zirusheho kwitabwaho, noneho inyana zaba zimaze kurisha zigacika za nyina zikajya gukina kubera ubwinshi bwazo ako gace bakitirira izina Bukinanyana.

Umusaza w’imyaka hafi 70 witwa Alphonse utuye muri ako gace, mu mudugudu wa Bubandu akagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve, avuga ko mu myaka ya za 1920-1930 ari bwo iryo zina ryadutse ryitirirwa ako gace, nyuma yuko hari abakungu benshi batunzwe n’ubworozi bw’inka.

Ati “Aha habaga inyana nyinshi, zari akangari ku buryo wakubitaniraga na zo mu nzira ukabura aho uca, ni ahantu habaga abasaza b’aborozi cyane, bwari bwarabakijije cyane, bagiraga inka nyinshi dore ko zabaga zororerwa hanze mu gihe muri iki gihe zororerwa mu biraro, inaha byari ubworozi gusa guhinga ntabwo byari bigezweho”.

Arongera ati “Imbyeyi zabaga zabyaye zigashyirwa ahantu hazo, noneho izo nyana zamara kurisha ugasanga hano hose ziruzuye zirakina, wabonaga inyana zisaga 100 ziri hamwe zikina, byari nk’umuco wahura n’izo nyana mu muhanda hose zuzuye zikina bigashimisha cyane, bahita bahita Bukunanyana”.

Umusaza witwa Bisigajiki nawe arunga mu rya mugenzi we yemeza ko izina Bukinanyana ryaturutse ku bwinshi bw’inyana zabonekaga muri ako gace, dore ko nta n’ubujura bw’inka bwabagaho, aho izo nyana zisanzuraga bwakwira zigataha.

Ati “Inkomoko y’izina Bukinanyana, niko biri inyana zarahakiniraga, abaturage hano barororaga cyane, mu gihe cy’agasusuruko imitavu ukabona irakina ari nyinshi cyane, bati aha hantu ni Bukinanyana”.

Arongera ati “Aha hose wabonaga uruhuri rw’inyana ukabona imitavu irakina kandi zikicyura, ntabwo bazikusanyaga ngo bazihahurize, ahubwo zabaga zarekuwe zigatambagira bwakwira zikicyura ukabona ni byiza cyane, uzi kubona imitavu isaga ijana iri kumwe ikina! ntako bisa”.

Kuba ako gace ka Bukinanyana karitiriwe inka, ubu kakaba kitirirwa irimbi (Irimbi rya Bukinanyana), ngo ni kimwe mu bitera abaturage ipfunwe nyuma yuko bavuye mu bworozi bagana ubuhinzi.

Muzehe Alphonse agira ati “Izina ntirikiri gakondo, byari umuco w’abatuye aka gace, none dusigaye tuzwi nk’abatuye mu irimbi, irimbi ntirikwiriye izina Bukinanyana rwose, yego inka zaragabanutse tugana ubuhinzi ariko Bukinanyana ni izina ry’amateka rizwi nk’ubutunzi. Kuba uvuga Bukinanyana abantu bakumva irimbi cyangwa gushyingura biratubabaza, umuntu wese wapfuye ngo mu mujyane ku irimbi Bukinanyana, ni bibi cyane bidutera ipfunwe”.

Irimbi ry'akarere ka Musanze ryitwa Bukinanyana
Irimbi ry’akarere ka Musanze ryitwa Bukinanyana

Nejejimana Samuel ati “Icyari igicumbi cy’inyana ubu ni ryo rimbi ry’Akarere ka Musanze, uvuze Bukinanyana wese umuntu yumva irimbi, hari n’abashyamirana ukumva umwe aravuze ati urifuza kujya Bukinanyana? Ubwo nyine duhita twumva ko bikomeye bishobora kubyara urupfu tugatabara, ntabwo bidushimisha kumva ahitirirwaga inka hitirirwa irimbi, ni ibintu bibiri bihabanye”.

Arongera ati “Turimo kwisuganya ngo turebe ko ubworozi bw’inka twabugarura kugira ngo izina ryacu ritazima, n’ubwo kubikura mu mitwe y’abantu ko Bukinanyana atari irimbi bitatworohera”.

Abo baturage bavuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bagarure ubworozi muri ako gace n’ubwo bitoroshye aho baragiraga mu bisambu ubu bikaba bidashoboka kuko abaturage bamaze kwiyongera imirima iba mike, uworora akaba adashobora kurenza inka imwe cyangwa ebyiri.

Gusa bakaba bashimira Leta kubw’ibikorwa remezo ikomeje kubegereza, birimo agakiriro k’Akarere ka Musanze, aho mu kukubaka katanze akazi ku baturage basaga 1000 batuye muri ako gace ka Bukinanyana, ibyo bemeza ko byabafashije gutunga imiryango muri iki gihe cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka