Musanze: Abafite ubumuga bw’uruhu rwera bavuwe uduheri twabateraga Kanseri

Abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Karere ka Musanze bagera kuri 47, bahawe amavuta y’uruhu, ingofero zibarinda izuba n’indorerwamo z’amaso, basuzumwa amaso, abandi bashiririzwa uduheri tuba ku ruhu rwabo, twajyaga tubabera intandaro yo gufatwa na Kanseri y’uruhu.

Uduheri tuba ku ruhu twashiririjwe mu rwego rwo kutuvura
Uduheri tuba ku ruhu twashiririjwe mu rwego rwo kutuvura

Ni igikorwa cyabereye mu bitaro bya Ruhengeri ku Cyumweru tariki 08 Kanama 2021, gitegurwa n’Umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bw’uruhu rwera mu Rwanda (Rwanda Albinism Network), ku nkunga y’umuryango ‘Health Alert Volunteers’ ufatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC).

Byari ibyishimo bikomeye ku baturage bafite ubumuga bw’uruhu rwera, nyuma yo guhabwa iyo serivisi, aho bashimira Leta bemeza ko ikora ibishoboka byose, kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Ngo Leta yabanje kubegereza amavuta y’uruhu, aho bayasanga mu bigo nderabuzima bibegereye ku giciro gito, nyuma y’uko bemerewe kuyahabwa kuri mituweri, agacupa kava ku mafaranga ibihumbi 13 kagera ku mafaranga 200 gusa.

Ubu bakaba bishimira uburyo Leta ikomeje no kubafasha ku kibazo cy’amaso, aho bakomeje gusuzumwa ndetse n’ukeneye indorerwamo akazihabwa nta kiguzi, hakiyongeraho no kuba ikibazo cy’uduheri tuboneka ku ruhu rwabo twabatezaga ibibazo bya Kanseri, natwo twabonewe umuti baca ukubiri no kwandura iyo ndwara, hiyongeraho no kurindwa akato bahoze bahabwa, nk’uko abenshi muri bo babigaragarije Kigali Today.

Impuguke mu buvuzi bw'amaso mu bitaro bya Ruhengeri ni zo zatanze izo serivisi
Impuguke mu buvuzi bw’amaso mu bitaro bya Ruhengeri ni zo zatanze izo serivisi

Umukecuru w’imyaka 68 witwa Nyirabikari Sphora uvuga ko mu bana bane yabyaye umwe ari we wavutse adafite ubumuga bw’uruhu, na we ubwe yashakanye n’umugabo ufite ubwo bumuga yaganiye na Kigali Today.

Agira ati “Navukanye ubumuga bw’uruhu rwera, bampaye akato birandenga, aho nyuze hose abantu bakanyirukaho ngo dore Nyamweru, ngo dore umuzungu wabuze icyayi, ugasanga n’abo unyuzeho bahinga barahagaze barakurebye, ariko ubu nta muntu wishimye nkanjye. Leta yaradushyigikiye cyane nta muzungu nta mwirabura, urinjira mu biro by’umuyobozi bakakwakira nk’uko bakira abandi, turashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame yadukuye ahakomeye”.

Arongera ati “Igikorwa cy’uyu munsi cyo ni rurangiza, utu duheri turi ku mubiri w’abana banjye bambwiraga ko dutera kanseri, nahoranaga ubwoba ariko badushiririje Kanseri igiye kuba amateka kuri twe, nanjye bagiye kumpima amaso, bapime n’utu duheri dutera kanseri batuvure, ni basanga amaso afite ikibazo barampa n’amarinete, ubu ndanezerewe cyane”.

Karekezi Olivier ati “Bampimye amaso, bamvuye n’uduheri nari mfite ku ruhu, ubu kanseri ibaye amateka kuri njye, barampa n’andi marinete ayo nari mfite amaze gusaza, Leta yacu turayishima cyane uburyo ikomeje kutwitaho”.

Abafite ubumuga bw'uruhu rwera bahawe ingofero zibarinda izuba
Abafite ubumuga bw’uruhu rwera bahawe ingofero zibarinda izuba

Ni igikorwa kirimo gukorerwa mu bitaro bya Ruhengeri, hitabira abafite ubumuga bw’uruhu mu Karere ka Musanze, aho iyo gahunda iteganywa kuzagezwa mu gihugu hose.

Icyo gikorwa cyatewe inkunga n’umuryango Health Alert Volunteers, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bw’uruhu (Rwanda Albinism Network), gitegurwa mu rwego rwo kurinda abafite ubumuga bw’uruhu indwara zinyuranye by’umwihariko Kanseri, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na James Mugume Uyobora Health Alert Volunteers.

Yagize ati “Ni umuryango ukorera mu Karere ka Kicukiro, ariko tukaba dufite ibikorwa binyuranye hirya no hino mu gihugu, aho dusanzwe dufasha abo baturage, byibura tukaba tuza buri mezi atatu, dutanga serivisi zirimo gusuzuma amaso tunatwika amaserire ashobora gutera kanseri y’uruhu twifashishije umuti wabugenewe witwa Liquid an electrogen, iyo dutwitse izo serire hari igihe zihagararira ahongaho ntizikomeze kuvamo kanseri”.

Uwo muyobozi avuga ko n’ubwo iyo serivisi ihenda cyane, ariko bo biyemeje kuyitangira ku buntu, mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kurushaho kugira ubuzima bwiza, yizeza abaturage kuzajya babasura buri mezi atatu mu kureba niba iyo serivisi barimo guhabwa iri kubafasha uko bikwiye.

Ni igikorwa cyashimishije Uwimana Fikiri Jayden, Umuyobozi wa Rwanda Albinism Network, uvuga ko kwegereza abafite ubumuga bw’uruhu iyo serivisi, ari kimwe mu byerekana ko bitaweho, ashimishwa kandi n’uko bakomeje gukorerwa iyo serivise kandi bahabwa n’ibikoresho binyuranye ku buntu.

Avuga ko umubano bafitanye n’umuryango Health Alert Volunteers, ukomeje guteza imbere ubuzima bw’abafite ubumuga bw’uruhu nyuma y’ibikorwa binyuranye bakomeje gukorana bifasha abafite ubumuga bw’uruhu kubaho neza.

Ati “Iki gikorwa ntabwo ari ubwa mbere gikozwe, ariko gifite byinshi gisobanuye, nk’ubu abafite ubumuga bw’uruhu rwera barimo gusuzumwa amaso, ubundi tugira ibibazo by’amaso aho bitoroshye kureba mu ntera ya kure. Iyo badufashije izo ndorerwamo ku buntu kandi zisanzwe zihenze, baba batabaye benshi, reba nk’ubu bazanye amavuta ahagije y’uruhu, reba abafite uduheri dutera kanseri bavuwe turashiririzwa hakorwa n’ibindi binyuranye”.

Bishimiye uburyo bakomeje kwitabwaho
Bishimiye uburyo bakomeje kwitabwaho

Uretse abo bagenerwabikorwa, iyo serivisi yashimwe n’ubuyobozi buhagarariye abafite ubumuga mu Karere ka Musanze, hakemurwa ibibazo by’abafite ubumuga nk’uko bivugwa na Uwitonze Heslon, Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe abantu bafite ubumuga.

Yagize ati “Aba bafatanyabikorwa turabashimiye, ni ubufasha bukomeye ku rwego rw’akarere, aho dufite ibyiciro bitandukanye bw’abantu bafite ubumuga kandi bose tugomba kubafasha, urumva ibyiciro byose biba bikeneye ubufasha kandi ubushobozi bw’akarere ni buke. Nk’aba bafite ubumuga bw’uruhu hari hashize imyaka ibiri tubafashaije, ariko kuba aba bafatanyabikorwa batanze izo serivisi, bifashije akarere cyane”.

Kugeza ubu mu Karere ka Musanze harabarurwa abasaga 50 bafite ubumuga bw’uruhu, aho bitabwaho bahabwa serivisi yo gusuzuma amaso, gutwika uduheri dutera kanseri, bahabwa n’ibikoresho binyuranye birimo indorerwamo z’amaso, amavuta y’uruhu, ingofero, n’ibindi.

James Mugume Uyobora Health Alert Volunteers
James Mugume Uyobora Health Alert Volunteers
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka