Ni amakuru yamenyekanye muri iki gitondo ko Jean-Claude Hérault w’imyaka 78 yitabye Imana, bikaba byatangajwe ko yapfuye azize icyorezo cya Coronavirus.

Jean-Claude Hérault mu bagize uruhare mu itangizwa rya Tour du Rwanda ubwo yabaga mpuzamahanga mu mwaka wa 2009, akaba yarabaye umuyobozi wayo (Tour Director) kuva mu mwaka wa 2010 kugera 2018.
Usibye mu Rwanda kandi azwi no mu masiganwa akomeye ku isi arimo Tour de France aho yigeze no kuba Umuyobozi wayo wungirije (Directeur général adjoint du Tour de France). Ku mugabane wa Afurika kandi ari mu batangije isiganwa rya la Tropicale Amissa Bongo.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|