Ruhango: Akurikiranyweho gufata ku ngufu umugore ufite ubumuga bwo mu mutwe

Ku itariki ya 12/04/2021, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Nsabimana Ephron w’imyaka 29 afunzwe, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha umugore ufite ubumuga bwo mu mutwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Uyu mugore w’Imyaka 62 y’amavuko RIB ivuga ko Nsabimana yamufatiye ku ngufu mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, Akagari ka Gitisi, Umudugudu wa Nyarunyinya tariki ya 11 Mata 2021.

Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, yabwiye Kigali Today ko Nsabimana ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango, mu gihe dosiye ye ikomeje gutunganywa kugira ngo izashyikirizwe ubushinjacyaha.

Dr Murangira yanakomoje ku bihano Nsabimana ashobora guhabwa aramutse ahamwe n’iki cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahat.

Agize ati “Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 134 y’Itegeko Numero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato byakozwe ku muntu ufite hejuru y’imyaka 65yrs, ku muntu ufite ubumuga cyangwa uburwayi butuma adashobora kwirwanaho; uwabikoze iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka 15, ariko kitageze kuri 20 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 frw ariko atarenze 2,000,000 frw.

Dr Murangira yanatangaje ko RIB yibutsa Abaturarwanda bose ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze icyaha nk’iki cyo guhohotera undi, inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka