Basketball: Dore uko tombola y’irushanwa ribanziriza Shampiyona 2021 yagenze
Irushanwa rifungura umwaka w’imikino 2021 muri ‘Basketball BK Preseason tournament’ rizatangira tariki ya 23 Mata 2021, amakipe 12 mu bagabo n’amakipe 5 mu bagore ni yo yakoze Tombola. Ni Tombola yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mata 2021 muri Kigali Arena.

Mu bagabo amakipe 12 ni yo yemeye kwitabira irushanwa yagabanyijwe mu matsinda ane aho buri tsinda rigizwe n’amakipe atatu.
Buri tsinda rizazamukamo ikipe imwe ariyo ijya muri ½, ikipe yabaye iya mbere mu itsinda rya mbere izahura n’iya mbere mu tsinda rya gatatu, mu gihe iya mbere mu itsinda rya Kabiri izahura n’iyabaye iya mbere mu itsinda rya Gatatu.
Uko Tombola yagenze mu bagabo
Itsinda rya Mbere:
1. APR BBC
2. TIGERS BBC
3. UR HUYE BBC
Itsinda rya Kabiri:
1. PATRIOTS BBC
2. SHOOT 4 THE STARS
3. 30 PLUS
Itsinda rya Gatatu
1. REG BBC
2. RP- IPRC HUYE BBC
3. UR-CBMS
Itsinda rya Kane:
1. RP- IPRC KGL BBC
2. RP- IPRC MUSANZE
3. UGB BBC
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today nyuma ya Tombola, Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya IPRC Kigali BBC, Muhoza Eric, yavuze ko bishimiye uko Tombola yagenze.

Yagize ati "Navuga ko ku ruhande rwacu twishimiye kwisanga mu itsinda rya Kane ahari amakipe twari kumwe muri Shampiyona 2020, umwuka ni mwiza muri rusange, navuga ko twiteguye kuriyobora nk’uko byagenze umwaka ushize".
Mu bagore irushanwa ribanziriza Shampiyona rizitabirwa n’amakipe atanu ari yo: The Hoops Rwanda, APR BBC, IPRC Huye, Ubumwe BBC na UR Huye.
Uburyo bw’imikinire mu bagore amakipe yose azahura maze harebwa ikipe yagize amanota menshi.

Umwaka w’imikino wa 2020 muri Basketball hakinwe Shampiyona gusa nabwo ikinwa mu matsinda ikipe ya The Hoops Rwanda ni yo yatwaye igikombe mu bagore mu gihe Patriots BBC yagitwaye mu bagabo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|