Abakinnyi b’ikipe ya APR FC bamaze gutangira umwiherero ubera i Shyorongi aho basanzwe bawukorera, aho mbere yo kuwutangira babanje kuganirizwa n’Umuyobozi mukuru w’iyi kipe Maj Gen MUBARAKH Muganga.

Bimwe mu by’ingenzi aba bakinnyi bibukijwe nk’uko tubikesha urubuga rwa Internet rw’iyi kipe, ni uko iyi kipe igomba kwegukana igikombe cya shampiyona, ndetse no kwitwara neza bikaba byabafasha kubona amakipe yo hanze.

Maj Gen MUBARAKH Muganga kandi yashimiye aba bakinnyi uburyo bamaze iminsi bitwara no mu ikipe y’igihugu, ariko ababwira ko intego ariko umubare w’abahamagarwa wazamuka bakaba baba na 20.
Yagize ati “Muri abakinnyi beza bakomeye bafite impano, turashaka ko no mu ikipe y’igihugu niba twari dufiteyo abakinnyi 10 ejo bazabe 20 bityo irushanwa tugiyemo dukomeze ya ntego yacu yo gutsinda buri kipe”

Umutoza mukuru w’iyi kipe kandi Adil Mohamed, yatangaje ko intego ya mbere bafite ari ugutwara igikombe, aho avuga ko kwitwara neza babikesha kuba bafite abayobozi beza.
Yagize ati “Tugarutse mu mikino nyuma y’iminsi tudakina, ubundi imikino nibwo buzima bwacu, ndabishimiye cyane muri abakinnyi beza, ikipe ya APR FC irashaka kubagira abantu bakomeye mu mupira wa maguru, ibyo rero tuzabyerekanira mu kibuga kandi tuzitwara neza kuko dufite abayobozi beza bakunda umupira wacu.”
Kugeza ubu abakinnyi bose b’ikipe ya APR FC barimo na Tuyisenge Jacques wari wagize imvune mu ikipe y’igihugu bamaze gutangira umwiherero nyuma yo gupimwa COVID-19, bakaba batangira imyitozo kuri uyu wa Gatanu ku kibuga cya Shyorongi.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ndashima afande kugitekerezo nintego nziza yo kugira Apr ikipe ikomeye iyaba nandi ma equipe afite iyi ntego umupira watera imbere tukagira nikipe yigihugu ikomeye naho kuvuga NGO yagira abqkinnyi 20 mwikipe yigihugu bitwaye iki se,name muzazane abanyu,ahubwo ikibazo nuko andi makipe muhora mushaka kurebera kuri Apr mwakoze ibyanyu nibibahira tubashime,muzane nabo banyamahanga muvuga,ariko mureke kwivanga muri politike ya Apr nintego zayo
Mubaraka rwose, ufite ikibazo bikomeye cyo kutamenya gutanga discour zubaka football yacu. Mbese urumva aricyo APR FC ibura ubundi ukareka kuba star a domicile? Aka ni akumiro pe!!
Ndumufana w aper kbs ariko tuvugishe ukuri ntaterambere mbena mugihe tubona ko badashaka abakina hanze bakomey wend nk 3 babandi bakinira ibihug byabo nkuko tubona simba imeze ubu ntanisomo twayireberaho nubundi gutwara ibikombe byo murwanda ntacyo bivuze kurinjye igihe babitwariye byamaze iki?Usibye murwanda murafuric ninde utuzi twaza kumwanya wakangahe ndababaye cyane gormahiy idukuremo koko hariya abaki nibo mbona babiter
Ariko nyumvira intego umuntu witwa umuyobozi w’ikipe yihaye!!! Birababaje!!! Ntano kuvuga ngo turaharanira kugera kure muri Champions League cg tuzazamura umubare runaka w’abana bato bafite impano tubageze mu cyiciro cya mbere cg ibindi byateza imbere umupira muri rusange cg umupira wa APR imbere. Yarangiza ngo tuzagira abakinnyi 20 mu ikipe y’amavubi nayo idashinga! Aba basirikare nibo bishe umupira wo mu Rwanda. Bari bakwiye gukora ibyo bazi kandi bafitemo ubunararibonye ubundi umupira w’amaguru bakawurekera abawukinnye cg abawufitemo ubunararibonye bakawuha umurongo.
Amakipe iyo ateye imbere ikipe y’igihugu ibyungukiramo ariko intego ya mbere y’amakipe si ukohereza abakinnyi mu ikipe y’igihugu.
ALIAS urakoze nubwo wanze kuvugisha ukuri Mukiganiro cyimikino muminsi ishize umunyamakuru ntashatse kuvuga izina yaravuze ngo APR iyo isohotse indege iyitwaye ishatse ntiyajya izimya Moteur kuko yinjira mu kibuga ihita itaha.
Abanyarwanda tumaze gucika ku kibuga kubera kutagira umupira mwiza
Club irasohoka hanze yi Igihugu tugasigara tuvuga ngo irahita igaruka
birababaje.Mudushakire umuti kuko Abanyarwanda turashoboye.
Kugirango tugire ikipe zikomeye mu rwanda ni uko nibura twaba dufite club nibura 4 zikomeye ariko kuvuga ngo ikipe imwe izagira abakinnyi20 muri National byaba ari ukwica umupira wo mu rwanda NOnese niba APR Itsinda Kgli gusa AMAVUBI yo azajyera hehe,Bayobozi ba makipe yose,Mutekereze ku mavubi yacu
Niba abayobozi ba Club batabishoboye cyangwa ngo babigire ibyabo Ministrere na Ferwafa mudufashe ntabwo Igihugu cyacu kirirwa gitanga Umusada ku isi yose cyananirwa kugira abakinnyi 26 bashoboye mu mavubi
Iyi ntego ntacyo mbona yazafasha igihugu! Donc ubwo ni ukuvuga y’uko n’umuswa muri APR, wicara ku gatebe, azisanga mu mavubi ngo bakunde bagwire 20? Ubwo nyine nta kindi abanyarwanda tugomba kwitega ku mavubi, uretse intsinzwi.
Tureke sentiment, twimike merit
Ndagirango nshimire Afande igitekerezo cye cyiza cyo kugira abakinnyi 20 mu mavubi
Ariko namugaye kuko imigambi afite si myiza ntabwo wagira ikipe yo mugihugu gusa mujye mwumva impanuro za HE avuga Iterambere ry Urwanda akongeraho na Afrika none Gen kweli aravuga ngo kugira abakinnyi20 ese iyo kipe izakomera ikina yonyine mu gihugu Please mutekereze muburyo bwagutse,kuko ibikorwa dukorera mu Rwanda byarenze inkiko zu Rwanda
Dukeneye ikipe zikura ibikombe hanze yigihugu,
Hhhh urasetsa kbsa. Football yacu APR irayiyoboye nka 80% so ubwo n’umusaruro tubona nawo urabigaragaza. Football sintambara y’amasasu aho ushobora gukomera uwo muhanganye ari igikennyeri birasaba ko nayo iba team ikora ariko nizo bihanganye zikomeye nibwo bazagera kubyo bashaka kuko bafiye ubushobozi bundi bucyenewe. Wowe wishimira gutsinda abo muhanganye ukabatwara n’ibikombe, n’abakinnyi ubwo se wowe bakugeza he?