Guhunga imvura n’ubukonje ndetse no kwirara mu birimo kongera ubwandu bwa Covid-19

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda RBC, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko kuba ahantu h’imfungane (mu nzu no mu modoka) mu gihe abantu baba bahunga ubukonje n’imvura, ngo bishobora kongera ibyago byo kwanduzanya Covid-19.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) na ryo rikavuga ko hari benshi biraye barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bageze ahantu hahurira abantu benshi.

Mu mabwiriza yo kwirinda Covid-19 abantu bahabwa n’inzego z’ubuzima harimo gufungura amadirishya y’inzu n’imodoka kugira ngo umuyaga ushobore kwinjira no gutwara virusi ya Covid-19 (Coronavirus) itarinjira mu muntu.

Ibi ariko hari aho bitubahirizwa kuko hari abaturage batinya imbeho n’imvura bakifungirana mu nzu cyangwa mu modoka kandi barenze umwe, bigatuma banduzanya Covid-19.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Umuryango, Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko babonye imibare y’ubwandu bwa Covid-19 yiyongera cyane mu gihe cy’imvura kurusha mu bihe by’ubushyuhe.

Yagize ati “Mu bihe by’ubushyuhe bashaka kuba ahantu hinjiza umuyaga bigatuma batanduzanya kuko wa muyaga uhuha virusi ntifate benshi. Ibi ariko si ko bigenda mu gihe cy’imvura n’imbeho kuko bashaka kujya mu nzu, bakifubika, n’ibicurane bisanzwe na byo bikaza, bakorora ugasanga amatembabuzi ntagumye mu mubiri, virusi (Coronavirus) ikinjira mu bandi byoroshye”.

Kwirara kw’abantu mu masoko, muri gare, gukora ibirori n’ibiterane na byo bikomeje kongera ubwandu bwa Covid-19.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) mu Rwanda, Dr Ndahingwa Vedaste, avuga ko habayeho kwirara kw’abantu barema amasoko, bajya muri gare gutega imodoka cyangwa abakoresha ibirori n’ibiterane.

Dr Ndahingwa avuga ko ahantu habaye ibirori, aho barimo gushyingura, muri za gare no mu masoko hahurira abantu baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu barimo n’abashobora kuba banduye Covid-19, ariko ngo nta kwirinda akenshi kuhaba.

Yagize ati "Abo bantu iyo bahuye usanga akenshi bakumburanye, bagatangira guhoberana, abahuriye muri gare icyo batekereza ni ukubona imodoka mu ba mbere, kugira ngo birinde uwakwinjira mu murongo bahita begerana cyane ya ntera ikabura, ugasanba ubonye imodoka ariko ujyanye na virusi".

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa kane tariki 15 Mata 2021, mu Rwanda abantu bane bishwe na Covid-19, abayikize bakaba 211.

Ibi bituma umubare w’abamaze gukira bose hamwe uba 21,805. Abanduye bashya kuri uyu wa kane ni 72 naho abakirwaye bose hamwe bakaba ari 1,618.

Abitabye Imana ni abagore babiri, umwe w’imyaka 81 wari utuye i Kigali ndetse n’uwari ufite imyaka 74 w’i Nyabihu, hamwe n’abagabo babiri, uw’imyaka 90 wari utuye i Nyanza ndetse n’uw’imyaka 71 wari utuye i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka