MINEDUC yizeye ko ibyumba by’amashuri byubakwa mu Kinigi bizigirwamo muri Nzeri
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ifite icyizere cy’uko ibyumba by’amashuri byubakwa mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi bitangira kwakira abana muri Nzeri uyu mwaka, ibyo bikazagabanya ubucucike mu mashuri binafasha abana bajyaga biga bakoze ingendo ndende.

Byavugiwe mu ruzinduko Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yagiriye muri uwo mudugudu tariki 16 Mata 2021, mu rwego rwo kureba aho ibikorwa remezo by’uburezi muri ako karere bigeze by’umwihariko ibirimo kubakwa muri uwo mudugudu w’icyitegerezo wa Kinigi.
Nyuma yo kwerekwa aho ibikorwa by’uburezi bigeze haba ibyumba by’amashuri bishya, ndetse n’ibyari bihasanzwe birimo gusanwa no kongererwa ubushobozi kugira ngo bijyane n’igihe, Minisitiri w’Uburezi yishimiye aho bigeze nyuma y’uko iyubakwa ryabyo ryari ryaradindijwe n’ikibazo cy’ubutaka bwo muri ako gace butorohera ubwubatsi.
Ati “Twasuye ahasigaye inyuma kugira ngo turebe niba akazi kakwihutishwa n’aya mashuri agakoreshwa, niyo mpamvu twabanje gusura Kinigi ahabanje kuba ikibazo cy’ubutaka, aho bubonekeye twumvikanye ko tugiye kubyihutisha ku buryo abana bazayigiramo mu gihe cy’itangira ry’umwaka w’amashuri utaha mu kwa Cyenda”.

Iyubakwa ry’ayo mashuri, ni kimwe mu bikomeje gushimisha abayaturiye aho bemeza ko uretse ko abana babo babonye amashuri meza kandi abegereye azabafasha kwiga badakoze ingendo ndende, ngo bishimiye no kuba barahawe akazi muri ibyo bikorwa, ku buryo abenshi bemeza ko byuzuye bibakuye mu bukene.
Mukazikeye ati “Abana bacu akenshi bajyaga kwiga bakoze urugendo rurerure kandi bakiri batoya, ubwo rero tukimara kubona amashuri hafi yacu byaradushimishije kuko bagiye kujya bigira hafi yo mu rugo, kandi bizagabanya n’ubucucike mu mashuri”.
Undi ati “Akazi ni keza, ubu naguze ihene n’intama biziritse mu mbuga, umuryango wanjye ntugihura n’inzara nk’uko byahoze”.
Mugenzi we ati “Kuva aho mboneye akazi, nari mu bukode none nabuvuyemo nakoze n’ubukwe, ubu mbayeho neza n’umugore wanjye”.

Ni umudugudu w’icyitegererezo biteganyijwe ko uzaba ugizwe n’ibikorwa remezo bitandukanye birimo inzu zizacumbikira imiryango 144, ibyumba by’amashuri abanza, ayisumbuye n’ishuri ry’incuke ryubatswe ku buryo bugezweho, ibikorwa by’ubworozi, ikigonderabuzima n’ibindi.
Biteganyijwe ko umuhango wo kwizihiza isabukuru yo kubohora igihugu ku itariki 04 Nyakanga 2021, ku rwego rw’igihugu uzabera muri Kinigi ahazatahwa uwo mudugudu w’icyitegererezo.



Ohereza igitekerezo
|