U Rwanda mu bihugu birimo kuzahura ubukungu – IMF

Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) gitangaza ko ubukungu bw’ibihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo, bufite amahirwe yo kuzahuka muri 2021 n’ubwo bukomeje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, icyo kigega kigatanga inama yo gushakira iki gice cy’umugabane w’Afurika inkingo za Covid-19 kugira ngo ibintu bishobore gusubira mu buryo.

IMF igaragaza ko mu mwaka wa 2021, ubukungu bwa Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara buteganyijwe kwiyongera ku gipimo cya 3.4%, bitandukanye n’uko bwagabanutse ku gipimo cya 1,9% muri 2020, igipimo gishyira mu kaga abatuye igice cya Afurika kubera ko byagira uruhare mu kongera ubukene.

Muri Mata 2021, icyerekezo cy’ubukungu bw’akarere muri raporo yo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, IMF yagaragaje ko ubukungu bushobora kuzahuka mu gihe abafata ibyemezo baharanira gutanga inkingo, bikagarura ubuzima bwari bwarangijwe n’iki cyorezo bugasubira uko bwahoze.

Abebe Aemro Selassie, Umuyobozi w’ishami ry’Imari y’Afurika muri IMF yavuze ko mu gihe biteganijwe ko aka karere kaziyongera ku gipimo cya 3,4% mu 2021, biteganijwe ko umusaruro w’umuturage wazasubira uko wari umeze nibura muri 2019 mbere ya 2022, na bwo bigaterwa n’ikibazo cy’ubuzima.

Ati “Kuva mu Kwakira 2020, akarere kahuye n’icyorezo cya Covid-19 bituma umuvuduko w’ubukungu usubira inyuma, ikindi ibihugu byinshi bikomeje guhangana n’ingaruka zacyo harimo kubona inkingo bikomeje kugorana."

Selassie avuga ko Raporo yerekana ko u Rwanda rwiyongereyeho 0.2% muri 2020, ariko rukazabasha gusubira kuri 5.7% muri uyu mwaka ugereranije no kwiyongera kwa 8% mbere y’icyorezo kitaragera mu Rwanda.

Ibindi bihugu byo mu karere bizagira imikorere iri hejuru ya 6% harimo Etiyopiya, Ghana, Cape Verde, Benin, Niger, Senegal, Mali, Malawi, Côte d’Ivoire na Sudani y’Amajyepfo.

Selassie yongeraho ko Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ubukungu bwaho buzazamuka ku kigero kiri hasi kubera kutoroherwa no kubona inkingo zikingira abaturage bakaba bashobora gusubira mu bikorwa, imbogamizi zikaba ko inkingo zitaboneka uko zitezwe mbere ya 2023, politiki idindiza kuzahura vuba ubukungu bw’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Kugeza ubu, muri Afurika ibikorwa byo gukingira Covid-19 bigeze kuri 2% ku kigereranyo cy’isi.

IMF igaragaza ko ibyihutirwa mu kurokora ubuzima bizakenera amafaranga menshi yo gushimangira gahunda z’ubuzima n’ingamba zo gukumira, ndetse no gutanga amasoko n’inkingo.

Mu bihugu byinshi, ikiguzi cyo gukingiza 60% by’abaturage kizakenera kongera hafi 50% by’ingengo y’imari yakoreshwaga mu guteza imbere ubuzima kandi iki gipimo gishobora kurenga 2% bya GDP mu bihugu bimwe na bimwe bisanzwe bigorwa no kwinjiza amafaranga bikazakenera hafi inkunga ituruka hanze yinyongera ya miliyari 245 z’amadolari.

Selassie avuga ko hashobora gutangwa muri rusange uburenganzira bwihariye bwa IMF buzafasha gutanga ibicuruzwa mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ndetse inkunga byagenerwa izaganirwaho muri Gicurasi 2021 mu nama mpuzamahanga yo ku rwego rwo hejuru yerekeye gutera inkunga Afurika.

Mbere y’iyi nama, abayobozi ba Afurika bateraniye kuri uyu wa 12 Mata 2021 kugira ngo baganire ku bijyanye n’imiterere y’imiti ku mugabane wa Afurika, bashimangiye ko ari ngombwa kongera umusaruro w’inkingo n’ubuvuzi kugira ngo umutekano w’abaturage urusheho kuba mwiza.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hakenewe inkingo nyinshi kandi zigatangwa ku buryo bungana cyane cyane ku bihugu bya Afurika.

Ati “Afurika ikeneye kwagura ubushobozi bw’inkingo n’ibindi bicuruzwa by’ubuvuzi bya ngombwa. Kugira ngo Afurika ive mu kwicuza cyane, ubwacu tugomba kureka kuba banyibindeba".

U Rwanda rwashyizeho miliyari 52 z’Amafaranga y’u Rwanda yo kugura inkingo za Covid-19 ngo hakingirwe nibura 60% by’abaturage, kandi kuva muri Gashyantare u Rwanda rumaze gukingira abaturage 349 427 ndetse rutanga inkunga ya miliyari 350 z’Amafaranga y’u Rwanda muri gahunda yo kuzahura ubukungu ku bikorera bahungabanyijwe na COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka