Kabgayi: Ibitaro biravuga ko guhemba akayabo n’ibyuma byapfuye biri mu bibangamiye serivisi zihatangirwa

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga buratangaza ko guhemba abakozi amafaranga menshi buri kwezi bidindiza iterambere ry’ibitaro, icyifuzo kikaba ari uko abakozi bagengwa n’amasezerano bujuje ibisabwa bashyirwa mu myanya y’akazi bagahembwa na Leta.

Inyubako n'ibikoresho bishaje ni bimwe mu bidindiza serivisi kuri ibi bitaro
Inyubako n’ibikoresho bishaje ni bimwe mu bidindiza serivisi kuri ibi bitaro

Ibitaro bigaragaza ko hagati ya Miliyoni 50frw na Miliyoni 70frw bishobora kwinjiza ku kwezi abakozi bagengwa n’amasezerano biharira abarirwa muri miliyoni 40frw asigaye akaba ari yo yifashishwa mu bindi bikenewe ku bitaro.

Ubuyobozi bw’ibitaro bugaragaza ko bufite abakozi 262, abahembwa na Leta bakaba ari 128 naho 134 basigaye bakaba bahembwa ku mafaranga ibitaro biba byinjije bagatwara abarirwa muri Miliyoni 40frw. Ibyo ngo bituma ingengo y’imari yabyo igabanuka cyane ku buryo bigoye ko bigira ikindi byifasha.

Mu kwezi kwa Werurwe 2021 ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yasuraga ibi bitaro akaganira n’abakozi yabasabye kongera umusaruro no kunoza serivisi baha abaturage, maze ahereye kuri miliyali esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda ibitaro byahawe ngo byubake inzu ababyeyi babyariramo na we abasaba kugira ibindi bakwikorera.

Yagize ati “Nk’ubu hari miliyari esheshatu ibitaro byahawe yo kubaka inzu ababyeyi babyariramo. Ibitaro bikwiye kureba mu byo byinjiza bikagira icyo byikorera ku bufatanye na Diyosezi ibireberera ntimuzategereze ko byose bizajya bikorwa na Leta”.

Guhemba abakozi benshi byahise bikurura impaka

Umukozi ushinzwe umutungo muri ibi bitaro asobanura iby’imyinjirize y’ibitaro, yatangaje ko amafaranga menshi ibitaro biherutse kwinjiza asaga miliyoni 70frw, naho amakeya byinjije akaba ari Miliyoni zisaga 50frw ibyo bigasobanura ko nibura ku kwezi ibitaro byinjiza hagati ya miliyoni 50frw na 70frw.

Abagereranya iby’imyinjirize y’ibitaro by’uturere two mu byaro, ayo ngo ni amafaranga menshi ugereranyije n’ibitaro bindi kuko ngo hari n’ibitinjiza Miliyoni eshanu ku kwezi.

N’ubwo byinjiza aya mafaranga ariko ngo binasohora menshi kubera abakozi bagengwa n’amasezerano bigatuma ibitaro bisigarira aho iyo bimaze guhemba abakozi, barimo n’abaganga b’inzobere ibitaro bihemba.

Guverineri Kayitesi avuga ko gukora ibizamini ari kimwe mu byafasha gushyira mu myanya abakozi bagengwa n'amasezerano ku bitaro bya Kabgayi
Guverineri Kayitesi avuga ko gukora ibizamini ari kimwe mu byafasha gushyira mu myanya abakozi bagengwa n’amasezerano ku bitaro bya Kabgayi

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi ureberera ibi bitaro, Musenyeri Mbonyintege Smaragde, avuga ko niba ibitaro bifite abakozi benshi bihemba, serivisi zitangwa zikwiye kuba zinogera ababigana kuko ubwinshi bw’abakozi bukwiye kujyana n’umusaruro ugaragarira mu kwakira abagana ibitaro.

Avuga ko niba kandi ibitaro bihemba amafaranga menshi, serivisi zikwiye kunoga kurushaho kuko abakozi benshi bakwiye gutanga umusaruro mwinshi kandi unoze, ibyo bikanashimangirwa na Guverineri Kayitesi ugaragaza ko nta mpamvu n’imwe yo gutanga serivisi mbi mu gihe ibitaro bifite abakozi.

Imirongo miremire yinubirwa na benshi bagana ibitaro

Ubwinshi bw’abagana ibitaro bya Kabgayi no kuba ababakira ari bake ugereranyije n’umubare ugana ibitaro ni kimwe mu byakomeje kugarukwaho mu mitangire mibi ya serivisi z’ibitaro, ku rundi ruhande ariko ngo ubwo ni uburyo bwiza ibitaro bibona bwo kubinjiriza amafaranga.

Gukemura iki kibazo birasaba kwisuzuma kw’inzego z’ubuyobozi bw’ibitaro kugira ngo zishyireho umurongo uhamye wo kunoza serivisi no kwakira abantu neza bityo n’umutungo w’ibitaro ukiyongera.

Hari kandi ibyuma byangirika kandi bikenerwa buri munsi birimo nk’igifata amafoto yo mu mubiri (Radio), ubu gufotora umuntu wavunitse bikaba bisaba rimwe na rimwe kumwohereza mu Karere ka Ngororero ku bitaro bya Muhororo.

Kuba Radio idakora ni imbogamizi ikomeye kuko kohereza umurwayi ku bindi bitaro bisaba gutegura imodoka agendamo n’ubundi zikiri nke kuri ibi bitaro, n’ibyo ikenera nk’amavuta, umushoferi n’umuganga wo kumuherekeza kandi byagakorewe ku bitaro.

Icyumba cyakira abitabye Imana ku bitaro bya Kabgayi na cyo kimaze igihe kidakora kuko ibyuma bikonjesha imibiri byapfuye, ibyo bigatuma abafite indembe ku bitaro batifuza ko zahaguma kuko baba bibaza uko uwatabaruka bamutegura kumuherekeza.

Imitangire y’amasoko ya Leta atuma ibitaro bitinda gusana ibyapfuye

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabgayi, Dr. Philippe Nteziryayo, avuga ko uburyo amasoko ya Leta atangwamo ari byo bidindiza isanwa rya bimwe mu bikoresho bisaba ko habanza gutangwa amasoko.

Avuga ko ibikoresho bishoboka ibitaro bibisanisha nk’imbangukiragutabara, ariko nk’ibikoresho bikomeye bisaba ko ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC kibimenyeshwa kikabikoresha.

Agira ati, “Hari igihe nk’ayo mamashini aba atarateganyirijwe isoko ryo kuyasana nka Radio, RBC ni yo yari ifite mu nshingano kuyikoresha kandi na yo yari itaranoza uburyo bwo gutanga isoko ryo kuyikora cyakora ubu barabinogeje, imaze igihe kuko yahagaze mu kwezi k’Ukwakira 2020.”

Kuki abujuje ibisabwa badahabwa amabaruwa ngo bahembwe ku mafaranga ya Leta?

Ubusanzwe itegeko ry’umurimo riteganya ko umukozi ugengwa n’amasezerano ashobora gushyirwa mu mwanya agahabwa amasezerano y’akazi ka Leta iyo amaze imyaka itatu mu kazi, iyo afite amanota y’indashyikirwa, iyo atigeze ahabwa ibihano by’akazi, n’iyo umwanya ariho utigeze uhindurirwa imiterere.

Igitangaje ku bitaro bya Kabgayi ngo hari abakozi bamaze imyaka isaga 10 bari mu kazi kandi bujuje ibisabwa ari na ho bahera bibaza impamvu hadakurikizwa ibiteganywa n’amategeko ngo bahabwe akazi ka Leta.

Ubwo iki kibazo cyatangwaga n’abakozi b’ibitaro bya Kabgayi muri Werurwe 2021, ntacyo ubuyobozi bwakivuzeho cyane kuko wasangaga abakozi bibaza impamvu bidahita bikorwa ngo abujuje ibisabwa bahabwe amabaruwa abahindura abakozi ba Leta nyamara ubuyobozi bukavuga ko ibyo bidahagije.

Zimwe mu mbogamizi zivugwa ni ukuba Diyosezi hari abakozi yagiye iha akazi badakoze ibizamini, bikibazwa niba na bo bahabwa amasezerano y’akazi kandi barinjiye mu buryo butanyuze mu ipiganwa.

Hari kandi abakozi bikekwa ko baba ingwizamurongo bakihisha inyuma y’itegeko ariko batujuje ibisabwa. Icyakora Guverineri w’Intara y’Amajyepfo akaba yari yifuje ko ahubwo hakorwa ibizamini bitanzwe n’ibitaro na Diyosezi ya Kabgayi.

Yagize ati “Mu tundi turere ibyo byarakozwe ahubwo kuki hano ho mutabikoze, icyo cyo niyemeje kucyitaho hakarebwa uko ibizamini byatangwa abatsinze bagahabwa akazi ka Leta, kandi bizakorwa vuba, nkeka ko abakozi bamaze igihe mu kazi ibizamini bategurirwa n’ubuyobozi bw’ibitaro hano babitsinda kuko n’ubundi basanzwe bakora neza akazi kabo”.

Hari amavugurura mashya azagenderwaho mu kwemeza niba abakozi b’ibitaro bya Kabgayi bagengwa n’amasezerano y’abakozi ba Leta

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko inzego zitandukanye zimaze igihe ziganira ku bibazo byugarije ibitaro bya Kabgayi birimo no kuba bisohora amafaranga menshi bihemba abakozi.

Avuga ko ubu Akarere katangiye gusaba amadosiye y’abakozi ngo asuzumwe niba abakozi bujuje ibiteganywa n’itegeko bashyirwa mu bakozi ba Leta. Icyakora ngo bizakorwa muri Nyakanga 2021 ubwo sitati nshya y’abakozi b’ibigo by’ubuzima izaba imaze gushyirwa ahagaragara.

Benshi mu bakozi bo kuri ibi bitaro basaba ko hakurikizwa amategeko, abujuje ibisabwa bagashyirwa mu myanya nta bindi bizamini
Benshi mu bakozi bo kuri ibi bitaro basaba ko hakurikizwa amategeko, abujuje ibisabwa bagashyirwa mu myanya nta bindi bizamini

Kayitare avuga ko sitati nshya izashingira ku mavugura mashya y’inzego z’ubuzima mu bitaro yamaze gutegurwa itandukanye n’isanzwe ariko hari aho zizaba zihuriye, nko kuba umukozi ugengwa n’amasezerano ari indashyikirwa, bityo ko ikibazo kiri hafi yo gukemuka.

Agira ati, “Buriya Guverineri yaje hari umurongo twabihaye kandi yaje hari inzego zisanzwe zibiganiraho kuko, ubu twasabye amadosiye ya bariya bakozi kandi tubifatanyije na Minisiteri y’Abakozi ba Leta, turi gushaka uko twasohoka muri kiriya kibazo”.

Yongeraho ati, “Tuzareba niba abo bantu amasuzuma bakorewe yashingirwaho hemezwa ko ari abakozi beza ku buryo bahita bemererwa kwinjira mu kazi cyangwa hagenwa uburyo bwo gukora ibizamini, ariko n’ubundi guhera muri Nyakanga hari amavugurura ateganyijwe mu bigo by’ubuvuzi azakurikizwa yarangije no gushyirwaho, n’ubundi bazashyirwa mu myanya hagendewe kuri ayo mavugurura”.

Kayitare avuga ko hari kurebwa uburyo bwo kwinjiza abakozi bagengwa n’amasezerano kuba bakwinjizwa mu bakozi ba Leta ariko hubahirijwe n’amategeko kandi ko Mifotra na yo iri kubikurikirana.

Nta gikuba cyacitse ku buryo abakozi binjijwe mu kazi

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko ibitaro bya Kabgayi bifite ubushobozi bwo kwishyirira abakozi mu kazi bikozwe mu buryo bwateganyijwe n’amasezerano ya Diyosezi ya Kabgayi na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE).

Kuba abo bakozi bahembwa amafaranga menshi ngo ntibikwiye kuba ikibazo cyane ahubwo ikibazo ngo ni uko hatabayeho uburyo bwo kubakura kuri ayo masezerano ngo bashyirwe kuri sitati y’abakozi ba Leta.

Agira ati, “Twagiye tugerageza uburyo bwinshi bwo gukoresha ibyo bizami ariko nko muri iki gihe cya Covid-19, ibizamini byasubitswe inshuro ebyiri kubera ko guhuza abantu benshi byagiye bigorana, ni ho turi kugisha inama ngo turebe uko inzego zibishinzwe zadufasha ngo iki kibazo gikemuke ku buryo amavugurura y’inzego z’ibitaro muri Nyakanga azakemura ibi bibazo, ndumva nta kibazo abantu bakwiriye kubigiramo”.

Umuyobozi w’Akarere avuga ko uburyo abakozi bari mu myanya ari uburyo bwemewe kuko bugengwa n’amasezerano hagati ya MINISANTE na Diyosezi ya Kabgayi kandi ugasanga hari abantu bamaze imyaka igera no kuri 15 mu kazi ku buryo ntawe ukwiye kubifata nk’ikintu kidasanzwe kabone n’ubwo ngo baba barinjiyemo badakoze ibizamini.

Avuga ko hari n’abakozi b’ibitaro batari benshi bagaragajwe n’ubugenzuzi bwakozwe n’Akarere ka Muhanga ko binjiye mu kazi hadakurikijwe ya masezerano ya MINISANTE na Diyosezi, ayo ngo akaba ari amakosa yo mu kazi kandi hatanzwe uburyo bwo kuyakosora bigakemuka mu nyungu z’abagana ibitaro.

Kayitare avuga ko ibikoresho bya Radio n’inzu yakira abitabye Imana (Morgue) byangiritse ubu byatangiye gusanwa kandi ibitaro bya Kabgayi byasabye RBC ko yakoroshya uburyo bw’imitangire y’amasoko ibikoresho bigasanwa kandi ngo imirimo yo kubikora yaratangiye hakaba hari icyizere cy’uko bizakora neza.

Inzu igiye kubakwa izaba igenewe ababyeyi baje kubyarira ku bitaro bya Kabgayi
Inzu igiye kubakwa izaba igenewe ababyeyi baje kubyarira ku bitaro bya Kabgayi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza kuba bagiye gukora mavuagurura kubitaro bya kabgayi,kuko umujyi urakora uko bwije nuko bukeye,kdi aribyo bitaro biri mumjyi wa muhanga, niyo mamvu usanga abenshi tugana ibitaro byijyenga kuko usanga ikabgayi hari umurongo ukagirango namatora,ugasanga igihe bakwakiriye ushobora no kuhangirikira,nibongere nibikoresho byikorana buhanga nibike,hari abaganga banacyo bamaze

sam yanditse ku itariki ya: 15-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka