Kirehe: Nyarubuye ku isonga mu bumwe n’ubwiyunge n’ubwo habereye Jenoside ndengakamere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe burashimira abatuye Umurenge wa Nyarubuye kuba ku mwanya wa mbere muri gahunda yo kwimakaza Ubumwe n’ubwiyunge, bigahesha ako karere kuza ku isonga muri gahunda y’Ubumwe n’ubwiyunge hagendewe kuri raporo y’umwaka ushize.

Nubwo habereye ubwicanyi bw'indengakamere, i Nyarubuye barakataje mu Bumwe n'ubwiyunge
Nubwo habereye ubwicanyi bw’indengakamere, i Nyarubuye barakataje mu Bumwe n’ubwiyunge

Uwo murenge uraza ku mwanya wa mbere, nyamara mu gihe cya Jenoside ni ho hiciwe inzirakarengane z’Abatutsi basaga ibihumbi 50 bahavuka n’abari bahahungiye.

Muri uwo murenge ni ho hubatse Paruwasi Gatolika ya Nyarubuye yiciwemo imbaga y’Abatutsi baje kuyihungiramo bavuga ko mu nzu y’Imana bahabonera amakiriro, biranga ahubwo bicwa urw’agashinyaguro.

Ni ahantu hubatse urwibutso rwa Jenoside rubitse imibiri isaga ibihumbi 59, hakaba amateka akomeye ya Jenoside agaragaza uburyo Abatutsi bishwe.

Muri ibyo bimenyetso ndangamateka birimo imivure yifashishwaga n’Ababikira mu kwenga inzoga zo mu ntoki zabo, ariko interahamwe ziyifashisha zitema Abatutsi zigatega amarazo ngo zirashaka kumenya uko amaraso y’Umututsi asa.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 59
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 59

Iyo ugeze muri urwo rwibutso, urahabona n’ibisongo bicishaga abana b’abakobwa ubwo babaga bamaze kubafata ku ngufu, hakaba utwuma interahamwe zakoreshaga zisya inyama z’imibiri y’Abatutsi ndetse n’izindi bakazirya zidaseye, hakaboneka n’amabuye manini batyarizagaho imihoro yo kwica Abatutsi.

Uretse ibyo, kuri urwo rwibutso urahasanga n’ishusho ya Bikiramariya baciye umutwe bavuga ko yari afite isura y’Abatutsi, ni urwibutso rubitse amateka akomeye ya Jenoside yabeye muri ako gace.

Itariki 14 Mata ni yo Akarere ka Kirehe n’inshuti zako ziturutse hirya no hino mu gihugu zibukiraho imbaga y’Abatutsi biciwe i Nyarubuye, dore ko ngo ari yo tariki biciyeho Umututsi wa mbere.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yunamira abashyinguye mu rwibutso ra Nyarubuye
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yunamira abashyinguye mu rwibutso ra Nyarubuye

Tariki 14 Mata 2021, uwo muhango wo kwibuka warabaye ariko uba mu buryo budasanzwe ahitabiriye abantu bake cyane mu rwego rwo kwirinda Covid-19, uba hifashishijwe imbuga nkoranyambaga zinyuranye mu gihe mu myaka yashize wabaga ukitabirwa n’abantu batari munsi y’ibihumbi bine.

Ni umuhango witabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, inzego z’umutekano n’abahagarariye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako karere, bunamira kandi bashyira indabo ku mva zishyinguwemo inzirakarengane zisaga ibihumbi 59 zazize Jenoside zishyinguwe muri urwo rwibutso.

Rwakayigamba Ferdinand wavuze mu izina ry’imiryango yaburiye ababo muri Jenoside i Nyarubuye, ubwo yashimiraga Inkotanyi zabarokoye ashimira na Leta ikomeje kubitaho, yavuze ko icyo babona bashatse kwitura Leta ari ukwimakaza gahunda y’Ubumwe n’ubwiyunge kugeza ubwo baza ku isonga mu Karere ka Kirehe.

Yagize ati “Turashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ntabwo Nyarubuye twasigaye inyuma mu nzego zinyuranye zaba uburezi n’izindi. Dushima ko Abarokotse Jenoside, nubwo bitaragera kuri bose ariko twarubakiwe, ikindi dushima ni uru rwibutso rwubatswe abacu twabuze bakaba bashyinguye mu cyubahiro”.

Arongera ati “Twe abatuye Umurenge wa Nyarubuye ntitwasigaye inyuma muri gahunda Leta yifuza, twe twabuze ikindi twatera inkunga Leta y’Ubumwe yaturokoye, ariko ku bufatanye twabona hafi, ni uko uyu munsi tuvugira imbere yanyu, umurenge wacu wa Nyarubuye ni wo wa mbere mu karere ka Kirehe mu bumwe n’ubwiyunge, nitwe dufite igikombe cy’ubumwe n’ubwiyunge, ni yo nkunga twabonye twatera Leta”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald wari witabiriye uwo muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyarubuye, yashimiye abahatuye avuga ko ari urugero rwiza mu kwimakaza gahunda y’Ubumwe n’ubwiyunge nyuma yuko Jenoside yabasize iheruheru, agaruka no ku buyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Yagize ati “Uyu munsi, ibyo dushima turabikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika n’umuryango wa RPF-Inkotanyi watangiye ufite intego yo kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda no guhagarika ivangura ari na ryo ntandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abo twibuka uyu munsi ni abazize imiyoborere mibi, ariko ubu icyo twishimira ni uko hari Leta nziza yahagaritse Jenoside n’ivangura iryo ari ryo ryose”.

Arongera ati “Turabashimira by’umwihariko, ntabwo wabona imibiri y’Abatutsi ishyinguye muri uru rw’ibutso n’indi mibiri iri ku misozi tutazi aho yiciwe, ngo utekereze ko abantu bacitse ku icumu batera intambwe yo kumva mbere y’abakoze Jenoside ko hari akamaro k’ubwiyunge no kubabarira. Akarere kacu kabaye aka mbere mu gihugu mu mwaka ushize muri gahunda zo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, ariko by’umwihariko umurenge wa Nyarubuye uba uwa mbere mu karere ka Kirehe turabashimira”.

Mayor Muzungu yashimiye urugendo abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Nyarubuye bakomeje rwo kubabarira no gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge, asaba ko abataratera intambwe yo guhindura imyumvire bahinduka bakagana inzira nziza Leta yashyizeho yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, abantu babana mu mahoro kandi birinda icyagarura ibibazo igihugu cyanyuzemo kugeza ubwo haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itwara ubuzima abasaga miliyoni.

Rwakayigamba, yagarutse no ku kibazo cy’imanza za Gacaca zitararangira ndetse na bamwe mu basahuye muri Jenoside imitungo y’Abatutsi bataratanga indishyi z’ibyo basahuye, ndetse n’abandi bahawe igihano n’inkiko kijyanye n’imirimo y’amaboko aho hakigaragara abanze kukirangiza.

Ubuyobizi bw’Akarere buvuga ko ari ikibazo bugiye gukurikirana, kugira ngo kibe cyakemuka vuba.

Uretse urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye, mu Karere ka Kirehe hari izindi nzibutso nto za Jenoside zirimo urwa Nyabitare ruherereye mu Murenge wa Nyarubuye rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi isaga 4000, urwibutso rwa Rugarama mu Murenge wa Mushikiri rushyinguyemo imibiri isaga 160 aho ubuyobozi buri muri gahunda yo kuyimurira mu zindi nzibutso zujuje ibisabwa.

Hari kandi n’urwibutso rwa Nyakarambi rugeze ku kigero cya 94% rwubakwa, rukaba ruteganya kwakira imibiri 9,500 bari bashyinguye mu rwari rushaje, aho byagaragaye kenshi ko imibiri yangirika.

Izo nzibutso zose zasuwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe mu cyumweru gishize cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro abazishyinguwemo.

Ahandi hasuwe ni ku kiraro cya Rusumo, aho ku itariki 12 Mata 2021, ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’inzego z’umutekano n’abahagarariye Abacitse ku icumu rya Jonoside bitabiriye umuhango wo gushyira indabo mu mazi y’Akagera, mu rwego rwo kunamira no kwibuka Abatutsi bajugunywe mu migezi inyuranye.

Ba visi meya b'akarere ka Kirehe bashyira indabo ahashyinguye imibiri y'abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Rugarama
Ba visi meya b’akarere ka Kirehe bashyira indabo ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Rugarama

Inkuru zijyanye na: Kwibuka27

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka