Video: Polisi yeretse itangazamakuru abagabo 9 bakekwaho guhimba impushya zo gutwara ibinyabiziga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Polisi yeretse Itangazamakuru abagabo icyenda bacuraga Perimi z’impimbano bakanazigurisha mu baturage bo mu karere ka Gicumbi.

Aba bagabo 9 barakekwaho gukora no gukoresha Perimi z
Aba bagabo 9 barakekwaho gukora no gukoresha Perimi z’impimbano

Bamwe mu baguze izi Perimi bemereye itangazamakuru ko batekewe Umutwe n’abiyitaga aba Polisi babizeza ko bababonera Perimi mu buryo bworoshye batiriwe bajya mu bizami, bakishyura amafaranga ibihumbi bisaga 400.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera mu butumwa yatanze, yasabye abaturage guca mu nzira za nyazo zo kubona ibyangobwa byo gutwara ibinyabiziga, bakirinda ababashuka babizeza kubibabonera kuko baba bagamije kubiba.

Yakomeje yihanangiriza abacura izi perimi avuga ko ntaho bazacikira Polisi kuko yashyize imbaraga nyinshi mu kubafata, anashimira abaturage ku bufatanye bwabo bwa buri munsi butuma abantu nk’aba batabwa muri yombi bakabiryozwa.

CP Kabera yabwiye itangazamakuru kandi ko aba bagabo bagiye gushyikirizwa ubugenzacyaha, bukabakorera dosiye bukazazigeza kubushinjacyaha, bakazagezwa imbere y’inkiko. Inkiko nizibahamya Iki cyaha, bazakatirwa imyaka iri hagati ya 5-7 y’igifungo, hacibwe n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 ariko zitarenze 5.

Reba Video Polisi yerekana abantu 9 yafashe ibakekaho gukora Perimi z’Impimbano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka