Amerika yatangaje ibihano yafatiye u Burusiya kubera ibitero by’ikoranabuhanga

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ibihano cyafatiye u Burusiya kubera ibyo cyise ibitero byo mu buryo bw’ikoranabuhanga (cyber-attacks) n’ibindi bikorwa by’ubushotoranyi.

Ingamba zafashwe zireba ibigo by’u Burusiya bigera kuri 32 ndetse n’Abayobozi, izo ngo ngamba zikaba zigamije kurwanya ibikorwa by’u Burusiya bibangamira andi mahanga, nk’uko bivugwa na Perezidansi ya Amerika.

Muri iryo tangazo ryasohowe na Amerika, rivuga ko inzego z’ubutasi z’u Burusiya zari inyuma y’ibyiswe "SolarWinds hack”, ndetse ko Moscow yivanze mu matora ya Amerika yo mu mwaka wa 2020.

U Burusiya buhakana ibyo bushinjwa, ariko bwongeraho ko nabwo buzakora nk’ibyo Amerika yakoze.

Ibyo bihano byafatiwe u Burusiya, byatangajwe ejo ku wa Kane tariki 15 Mata 2021, bikaba byararondowe byose mu nyandiko yasinyweho na Perezida Joe Biden. Kandi bije mu gihe umubano w’ibyo bihu byombi utameze neza.

Ku wa kabiri tariki 13 Mata 2021, Perezida Biden yavuze ko mu rwego rwo guharanira inyungu za Amerika, yasabye Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya ko bahura, bakaganira bakareba aho ibihugu byombi byahuza bigakorera hamwe.

Naho ejo ku wa Kane tariki 15 Mata 2021, Perezida Biden yavuze ko ibihano byafatiwe u Burusiya bijyanye n’ibyo bwakoze.

Aganira n’Abanyamakuru, Perezida Biden yagize ati "Byaragaragaraga ko hamwe na Perezida Putin twari kugerana kure, ariko nahisemo kutabikora. Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntishaka kwishora mu ntambara z’urudaca n’u Burusiya".

Perezida Biden yongeyeho ko inzira yo gusohoka muri ibyo bihano, byanyura mu biganiro ndetse no mu nzira ya ‘diplomacy’".

Iangazo rya Perezidansi ya Amerika rivuga ko ibihano icyo gihugu cyafashe bigaragaza ko "izashyiraho ibiciro ku bikorwa by’ubukungu byinjirizaga u Burusiya nibukomeza ibikorwa byabwo by’ubushotoranyi”.

Nyuma gato y’uko Amerika itangaje ibihano yafatiye u Burusiya, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, yavuze ko "izo ari intambwe z’ubushotoranyi kandi mbi kuko zizamura umwuka wo guhangana".

Itangazo ryasohowe n’u Burusiya rigira riti "Iyo myitwarire ihutaza byanze bikunze izabona igisubizo kijyanye na yo”.

Ikindi cyakurikiye itangazwa ry’ibyo bihano Amerika yafatiye u Burusiya, ni uko ngo Ambasaderi wa Amerika mu Burusiya yahise atumizwa muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi bihano bya buri kanya Amerika n’Uburayi baha Russia na China birajyana isi ahantu habi cyane.Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr William PERRY wahoze ari Minister of Defense wa America, bahamya ko ibirimo kubera mu isi bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Le 15/01/2020,President PUTIN wa Russia,yabwiye Parliament yuko Intambara ya 3 y’isi iri hafi.Nyuma yaho gato, president wa China,XI Jinping,muli October 2020,yasabye Abasirikare “Kwitegura intambara”.Le 03/01/2021,Senate ya Amerika yavuze ko China irimo gutegura intambara ya 3 y’isi.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga,kandi ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ibintu birimo kubera ku isi.

nzibonera yanditse ku itariki ya: 16-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka