Menya igisobanuro cy’imvugo ‘Ndacyabunamiye, sindata igiti’

Mu ndirimbo za Mariya Yohana, Umuhanzi w’Umunyarwakazi uririmba indirimbo zitandukanye harimo izikoreshwa mu gihe cyo Kwibuka abazize Jenoside, hari indirimbo imwe irimo amagambo agira ati “Ndacyabunamiye sindata igiti”.

Mariya Yohana
Mariya Yohana

Imvugo yo ‘Guta igiti’ ntabwo ari imvugo imenyerewe cyane cyane mu rubyiruko, kuko hari abibaza icyo uwo muhanzi yashatse kuvuga muri iyo ndirimbo.

Mu rwego rwo gusobanurira abantu iyo mvugo, Kigali Today yaganiriye n’umusaza witwa Muganwa Jean Damascène.

Umusaza Muganwa yavuze ko ‘Guta igiti’ ari imvugo yakundaga gukoreshwa cyane cyane hambere, isobanura ‘Kwera’ ni ukuvuga kwerera uwapfuye, bibanzirizwa no ‘Kwirabura’, kwiraburira uwapfuye.

Iyo umuntu yapfuye, abagize umuryango we ngo baramwiraburiraga, ubu imvugo y’iki gihe ngo ni byo bata ‘ikiriyo’, ugasanga abantu bavuga ngo tugiye mu kiriyo cya kanaka cyangwa se ngo tugiye kuva ku kiriyo kwa kanaka.

Yagize ati “Guta igiti ni Ukugandukira uwapfuye, ni uko Kuganduka ari ijambo rituruka mu Kirundi, ariko mu Kinyarwanda ni Ukuva ku rupfu, kwerera uwapfuye, abapfushije umuntu bakavuga bati, ubu tugiye kuva mu gahinda, tugiye kukibagirwa dukomeze ubuzima”.

Hari kandi n’ubwo ngo umuntu akoresha iyo mvugo ashaka kuvuga ko uwo muntu wapfuye atasize ubusa, agifite abantu bamukomokaho, bityo ko n’ubwo yagiye atibagiranye cyangwa se atazibagirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka