Abize Football bazakomeza muri kaminuza ari uko babanje kwiga siyansi

Mu gihe abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda bitegura kuzatangira amasomo ku wa Mbere tariki 19 Mata 2021, abize Football bo ngo bazaba baretse kuko bazemererwa gukomeza ari uko bamaze kwiga siyansi.

Ibyo bivugwa na Paul Umukunzi, Umuyobozi mukuru w’urwego rwita ku myigishirize y’imyuga mu mashuri yisumbuye (RTB), uvuga ko iby’abize football bikirimo kwigwaho.

Agira ati “Biracyaganirwaho, ariko ikiriho ni uko bashobora kuzabanza kuzuza ibisabwa kugira ngo babashe kwiga mu ishami ry’uburezi rya kaminuza y’u Rwanda ryigisha iby’igororangingo”.

Akomeza agira ati “Porogaramu yabo yari iteye ku buryo abayikurikiye bitaba ngombwa ko bakomeza muri kaminuza, ariko biza kugaragara ko bikenewe. Ikiriho ni uko kugira ngo bemererwe kwiga muri kaminuza bashaka kujyamo, bazabanza kwiga imibare, ubutabire n’ibinyabuzima”.

Aho bazigira ayo masomo ho ntiharemezwa, kuko ngo hatekerezwa ko bashobora kuzayigira ku kigo bizeho, cyangwa kuri kaminuza. Icyemezo ngo kizafatwa mu cyumweru gitaha.

Mu rwego rwo kwirinda kuzongera guhura n’iki kibazo, abari kwiga mu mwaka wa gatandatu mu ishami rya Football, ari na bo ba nyuma bari kuyiga, bo ngo batangiye kwigishwa ariya masomo uko ari atatu ya siyansi.

Umuntu ntiyabura kwibaza ngo “Ese ko Football yari yatangiye kwigishwa kuko byari bikenewe, ibyo kuyiga bizibagirana mu Rwanda niba abari kuyiga mu mwaka wa gatandatu ubungubu ari bo ba nyuma?”

DG Umukunzi asubiza iki kibazo agira ati “Turimo gushaka ukuntu hajyaho ishuri ryigisha abashaka siporo bose (Sport academy). Ririya shuri ry’i Butare rizakomeza kwigisha uko ryari risanzwe kuko no kuvanga ibya siporo n’amasomo asanzwe bitari bijyanye”.

Abanyeshuri bize football bifuza gukomeza muri kaminuza bavuga ko biteguye kwiga ariya masomo ya siyansi, nk’uko Lucie Iyaturinze abyivugira ati “Nyine tuzasubiramo twige, none se twabigira gute?”

Kimwe na bagenzi be, ngo bategereje ko babwirwa icyo gukora ariko bakabasha gukomeza amasomo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka