Bifuza ko n’abakobwa barokotse Jenoside batashatse bakwitabwaho by’umwihariko

Abarokotse Jenoside batuye ahitwa i Nyakagezi mu Mudugudu wa Shuni mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bavuga ko babona n’abakobwa barokotse Jenoside batigeze bashaka abagabo, na bo bari bakwiye kwitabwaho, mbese nk’uko abapfakazi bitabwaho.

Igisenge cy'iyi nzu cyarangiritse, nyirayo akeneye ubufasha igasanwa muri rusange agatura heza
Igisenge cy’iyi nzu cyarangiritse, nyirayo akeneye ubufasha igasanwa muri rusange agatura heza

Joséphine Nibakure, ni umwe mu bafite iki gitekerezo. Avuga ko agikomora ku kuba hari abakobwa barokotse Jenoside baturanye, batigeze bashaka abagabo ubu bakaba basigaye bibana, nta bushobozi bwo gukora bagifite.

Agira ati “Hari abakobwa batigeze bashaka, batanabyaye. Hano hafi turamufite. Babara uwo kubakira aho kuba bakareba bamwe benshi bibana, wa wundi umwe ukabona aracyangara. Ukabona Leta imufashije yamushakira aho kuba”.

Akomeza agira ati “Hari n’abandi Jenoside yabaye ari batoya, bakarererwa mu miryango, ubu na bo bakaba barabyaye, babarwa nka ba bandi babyariye iwabo. Ukumva ko batabarwa nk’ababyariye iwabo kuko ntaho bagira, babyaye bangara, maze na bo bagashakirwa aho kuba”.

Jeanne Nyiramihanda ni umwe mu bakobwa batigeze bashaka, batanabyaye, Nibakure avuga. Ubu afite imyaka 40, yasigaye wenyine mu muryango yavukagamo.

Avuga ko ubumuga yatewe n’ibisigazwa by’ibisasu byari bimuri mu mutwe urebye ari bwo bwatumye adashaka umugabo. Ibyo bisigazwa ngo bituma hari aho amaraso atagera neza mu bwonko, ku buryo anyuzamo akitura hasi, hanyuma akanibagirwa cyane.

Yagerageje no kwivuza, ariko ngo hari imiti atekereza ko yari kumugirira akamaro atabashije kugura, ku bw’ubukene, kuko yari ihenze, no kwa muganga batayifite, bisaba ko ayigurira 100% muri farumasi, kandi nta bushobozi abifitiye.

Jenoside ikirangira ngo yakomeje kujya akorera abantu, none kuri ubu ubumuga afite bwaramuganje ku buryo nta n’imbaraga zo gukora agifite. Atuye mu Mudugudu wa Shuni, mu kizu cyasenyutse, cyahoze gituyemo abantu bakakivamo bajya gutura mu nshyashya bubakiwe hafi aho.

Icyo kizu abamo kirava, ku buryo ngo n’iyo imvura iguye ari nyinshi amabati amwe abambuka, ubwoba bwamwica akajya kugama mu bwiherero.

Cécile Mukandekezi na we, ari mu bo Nibakure avuga. Ubu afite imyaka 60, nta n’ubwo yigeze ashaka umugabo, kuko yari ahugiye mu kurera abana bane ba musaza we na bo barokotse Jenoside, bakiri batoya cyane.

Agira ati “Abana narabareze, bariga bararangiza, ariko nta kazi babashije kubona. Ubu babaho mu buryo bwo kwirwanaho, nanjye nta mbaraga ngifite zo kwirwanaho. Inzu mbamo irava, nabuze ubushbozi bw kuyisana. Uwampa inkunga y’ingoboka yaba ambyaye kuko byamfasha kubona n’ay’umuhinzi”.

Nibakure rero, nk’umubyeyi witegereza uko abakobwa barokotse Jenosidebibana babayeho, kimwe n’abandi babyeyi baturanye, bifuza ko mu gufasha abarokotse Jenoside hatajya harebwa ko umuntu ari umupfakazi, ahubwo imyaka afite n’ubushobozi afite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Sist marie ngushimiye kubuvugizi wakoze leta y,urwanda ifatanije nimiryango iharanira abatishoboye nibatabare abo bashiki bacyu.
Murakoze! Ndi y,uganda

Mugisha yanditse ku itariki ya: 9-12-2023  →  Musubize

Kandi rwose uriya mubyeyi wareze abana ba musaza bakiga bakabura akazi,buri wese ubishoboye nabafashe kubabonera akazi nabo batangire ubuzima bashimishe uwo mubyeyi bateze imbere n’igihugu

Dushimimana Simeon yanditse ku itariki ya: 15-04-2021  →  Musubize

Dear Joyeuse Marie Claire,ndagushimiye rwose. Ibuka na FARGE nibashake uburyo bafasha abo bashiki bacu. babakure murubwo buzima buteye agahinda,

Dushimimana Simeon yanditse ku itariki ya: 15-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka