Kurya inyama z’umwijima bifite akamaro kanini

Hari abavuga ko iyo bagiye guhaha inyama bagasanga nta nyama z’umwijima zihari, bahita bazihorera kuko ngo nta zindi zibaryohera nk’inyama z’umwijima, uretse ko hari n’abavuga ko bumva zibamerera nk’ibintu bidafite icyanga, ku buryo batanazihaha cyangwa se ngo baziteke mu ngo zabo.

N’ubwo abantu bafata inyama z’umwijima ku buryo butandukanye, ariko ni byiza kumenya akamaro kihariye zifite ku buzima bw’abazirya ugereranyije n’izindi nyama.

Inyama y’umwijima ubusanzwe ngo ni inyama ikora akazi ko gusukura amaraso ku biremwa byose, ariko ku matungo, iyo itungo ryabazwe rigiye kuribwa, inyama yaryo y’umwijima ifatwa nk’inyama igira akamaro gakomeye kuko ikize cyane kuri za vitamine zinyuranye, ku buryo hari n’abayita kimwe mu biribwa ku isi bikize kuri za vitamine “nature’s multivitamin”, nk’uko bivugwa ku rubuga www.healthline.com.

Inyama y’umwijima ngo iryoha ku buryo bwihariye kandi ngo ni inyama ishobora kuboneka mu maguriro y’inyama hirya no hino ku isi.

Umwijima ni kimwe mu bikomoka ku nyamaswa bikungahaye cyane kuri Vitamine A. Kurya inyama y’umwijima w’inka inshuro imwe ku munsi, ngo bizanira umuntu Vitamine A akeneye ku munsi ku rwego rw’ijana ku ijana (100% ).

Ikindi kandi ngo umuntu ubona Vitamine A ihagije, aba yigabanyirije ibyago byo kurwara indwara z’amaso zirimo indwara y’ishaza,ndetse akaba yirinze indwara ya kanseri y’ibere nk’uko bisobanurwa ku rubuga www.webmd.com.

Umwijima ni isoko ikomeye ya za vitamine n’ubutare. Gusa ngo iyo miterere y’inyama z’umwijima kuba zikize kuri vitamine n’ubutare butandukanye ni byo bituma ngo inyama z’umwijima zishobora guteza ibibazo ku bantu barwaye indwara zimwe na zimwe.

Inyama z’umwijima zikize cyane ku ntungamubiri zirimo ibyitwa ‘folate’, ‘fer’, vitamine B, vitamine A, ‘copper’. Kurya inyama z’umwijima ngo bifasha umuntu kurwanya ikibazo cyo kugira intungamubiri zidahagije mu mubiri.

Ikibazo cyo kubura ubutare bwa ‘Fer’ yongera amaraso ni kimwe mu bikunze kwibasira abantu kikaba cyabageza no ku rwego rwa ‘anemia’, umunaniro ukabije, gucika intege kw’imikaya (muscle weakness), kudashobora gutekereza neza akanya kanini n’ibindi. Inyama z’umwijima ni isoko nziza ya ‘Fer’ na vitamine B12, byose bihuriza mu kongerera umuntu amaraso.

Inyama z’umwijima kandi ngo zuzuyemo vitamine K, iyo ikaba ifasha abantu kugira amagufa mazima. Vitamine K ifasha umubiri kwinjiza ‘calcium’ no kuyigeza ku magufa . Kubona Vitamine K ihagije mu mafunguro birinda indwara y’amagufa ya ‘osteoporosis’. Vitamine K ifasha mu itembera ry’amaraso rigenda neza.

Inyama z’umwijima zigiramo cholesterol nyinshi. Mu gihe hari abantu benshi barya ibiribwa birimo cholesterol ntibagire ikibazo, hari abandi baba barimo kuyigabanya cyangwa se bari ku miti ibafasha kuyigabanya. Abo rero ngo baba basabwa kugabanya cholesterol, kuko iyo cholesterol nyinshi mu mubiri ishobora gutera ibyago byo kurwara indwara z’umutima.

Ikindi kuko mu nyama z’umwijima harimo Vitamine A nyinshi, kurya inyama z’umwijima cyane byateza ikibazo cya Vitamine A y’umurengera. Umwijima w’umuntu kandi ngo ntiworoherwa no gukoresha Vitamine A nyinshi y’umurengera, kurya inyama z’umujima zikize cyane kuri Vitamine A byageza umuntu ku kibazo cya ‘hypervitaminosis A’.

Ubundi abaganga ngo basaba ko niba umuntu nta kibazo cya vitamine zidahagije afite, yarya inyama z’umwijima rimwe mu cyumweru kugira ngo yirinde ibyo bibazo.

Kubera ko hari imiti izirana na Vitamine A, kandi inyama z’umwijima zikaba zikize cyane kuri Vitamine A, ni ngombwa ko mu gihe umuntu ari ku miti runaka azi ko idakorana na Vitamine A yabanza kuvugisha umuganga we kugira ngo amugire inama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka