Rwamagana: Indwara ya Muryamo yatumye acika ku bworozi bw’ingurube

Niyonsenga Jeanne wakoreraga ubworozi bw’ingurube mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, avuga ko yabuhagaritse kubera ibihombo yagiriyemo kubera indwara ya Muryamo yishe izo yari atunze zose.

Itangazo ry’Ikigo cy’Igihugu gishizwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ryo ku wa Kane tariki ya 16 Nzeli 2021, rivuga ko mu bizamini byafashwe mu ngurube zororerwa mu Murenge wa Muyumbu Akarere ka Rwamagana, byagaragaje ko hari indwara ya Muryamo.

Niyonsenga avuga ko mu kwezi kwa mbere 2021 ari bwo ingurube ze 32 yari yoroye zose zapfuye zishiraho.

Avuga ko ari bwo yari agitangira ubwo bworozi kuko yabonaga hari abandi butunze ariko kubera ibihombo yahise agira yiyemeza kubuhagarika.

Ati “Rwose urebye ni jye icyorezo cyahereyeho, zarapfuye zose, mpitamo kureka ubwo bworozi kuko ntaho nagakuye icyongera kuntera ishyaka ryo gukomeza kuzorora. Sinamenya ahaturutse indwara ariko ntakubeshye twarakubiswe. Isuku batubwiraga twaragerageje, abaveterineri baradufasha ariko byose ntacyo byatanze.”

Niyonsenga avuga ko agereranyije amafaranga yashoye mu kubaka ibiraro, ibiryo, abakozi ndetse no kugura ingurube byamutwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15.

Icyakora avuga ko atahombye burundu kuko yatabawe n’ubwishingizi yari yarazifatiye abonaho macye ku yo yari yarashoye.

Agira ati “N’ubwo nahombye ariko mu by’ukuri si ndi nk’abandi kuko ubwishingizi bwarangobotse ntibanangoye rwose, yego sinabonye na kimwe cya kabiri cy’igishoro cyanjye ariko uko biri”.

Marara Peter wo mu Murenge wa Kigabiro avuga ko we atararwaza muryamo n’ubwo afite ubworozi bw’ingurube nyinshi, ngo nta kindi akoresha uretse isuku no kwirinda ko abantu benshi adakoresha binjira mu biraro bye.

Ati “Jye nkora isuku nyinshi, umukozi uzikoramo agomba kuba afite imyambaro yabugenewe n’inkweto kandi mbere yo kwinjira mu kiraro abanza gukandagira mu muti wica udukoko, isuku yo nyitaho cyane. Ingurube ntiyava mu kiraro cyayo ngo ihure n’indi ndetse nirinda n’abantu bashaka kwinjira mu biraro byanjye.”

Muryamo y’ingurube ni indwara iterwa na virusi ya African Swine Fever, ikaba ifata ingurube zorowe ndetse n’izo mu gasozi.

Ibimenyetso biyiranga ni umuriro mwinshi uri hejuru ya dogere celcius 40, kunanirwa kurya, kunanirwa kugenda, gutitira, gutukura ku bice by’umutwe, ku nda no ku maboko n’amaguru uhereye ku bice by’imyanya myibarukiro.

RAB yatangaje ko mu rwego rwo guhashya ubwo burwayi bwamaze kugaragara mu Rwanda, aborozi b’ingurube, inzego z’ibanze n’Abanyarwanda muri rusange bamenyeshwa ko indwara ya muryamo y’ingurube ari indwara y’icyorezo kandi nta muti nta n’urukingo igira.

Itangazo rikomeza rigira riti “Aborozi bose basabwe guhagarika kuzerereza ingurube ku gasozi zikaguma mu biraro, umworozi ushaka kujyana cyangwa kugurisha ingurube ye, azajya abihererwa icyangombwa n’umuganga w’amatungo ku murenge cyemeza ko itungo rye nta burwayi rifite kandi yubahirize amabwiriza yo gukumira icyorezo cya muryamo y’ingurube.”

RAB kandi yaburiye abaturarwanda kwirinda kubaga ingurube irwaye cyangwa yapfuye izize uburwayi ubwo ari bwo bwose.

Aborozi basabwe gukaza isuku n’ubwirinzi mu bworozi bw’ingurube, babuzwa kuzigaburira umwanda w’ibisigazwa by’ibiribwa byatetswe bivuye mu gikoni.

Aborozi b’ingurube kandi basabwe kwihutira kumenyesha umuvuzi w’amatungo ubegereye ku rwego rw’Umurenge mu gihe babone bimwe mu bimenyetso byavuzwe biranga ingurube yarwaye indwara ya muryamo, mu ngurube boroye ndetse banashishikarizwa gushyira ingurube zabo mu bwishingizi kuko Leta yabashyiriyemo Nkunganire.

RAB ariko yanahumurije Abanyarwanda n’aborozi b’ingurube ko muryamo y’ingurube ifata ingurube gusa idafata abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ihangane nanjye byankuye mukazi nakoraga

Nsanzamahoro eric yanditse ku itariki ya: 26-04-2022  →  Musubize

NIMUBYIHORERE,NAPFUSHIJE 6.IMWE YARI IFITE AGACIRO K ibihumbi 400Fr.

KAMBANDA yanditse ku itariki ya: 22-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka