Ibitaro bya ‘Baho International’ byafunzwe

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yafashe icyemezo cyo gufunga Baho International Hospital, nyuma y’igihe gito bivuzwe ko ibyo bitaro byarangaranye umurwayi bituma yitaba Imana.

Ayo makuru akimara kumenyekana, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse na MINISANTE, batangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye urwo rupfu rwabaye ku ya 9 Nzeri 2021.

Mu gihe iperereza ryatangiraga gukorwa kandi, abaganga babiri bo muri ibyo bitaro byo mu Mujyi wa Kigali, bafashwe na RIB barafungwa.

Icyo kibazo cyabaye muri ibyo bitaro mu gihe n’ubundi hari hashize iminsi ababigana banditse ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko bidatanga serivisi nziza, bigera n’aho ubuyobozi by’ibyo bitaro busaba imbabazi kubera ko batakiriye abkiriya babo uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ni byiza gukurikirana imikorere y’ibitaro byigenga ariko leta ntabwo ikurikirana ibitaro ntayo nibyabafatanya nayo. Urugero, I iri kubera I kabgayi mubabyeyi babyara babazwe birakomeye. Aho nagezeyo ku 9/10/2021 umugore abagwa ku 10/10/2021. Ariko ubu yasubiyeyo kubera ibibazo by’igisebe, igitangaje abo babyariye rimwe bahuriyeyo kubera ibibazo bimwe.

Alias yanditse ku itariki ya: 19-09-2021  →  Musubize

Ibintu byo mu kwa 10? Ntibiragera. Urabeshya.

Alias yanditse ku itariki ya: 19-09-2021  →  Musubize

Ntabeshya,ahubwo yanditse italiki mu cyongereza:month-day-year.
Murakoze.

Rosine U yanditse ku itariki ya: 20-09-2021  →  Musubize

Ntabeshya,ahubwo yanditse italiki yahagerereyo yayanditse mu cyongereza:month-day-year.Aho yibeshye ni kw’itariki yabagiweho.
Murakoze.

Rosine U yanditse ku itariki ya: 20-09-2021  →  Musubize

Wabona abo baganga
Diprome bafite baraziguze muri congo.rwose Minisante nigerageze ischeking diprome zabaforomo bavugako bize muri congo batarigeze barenga numupaka.birababaje kubona abantu birirwa bakinira ku buzima bwabantu kubera inyungu zabo bwite .nigute umuntu yakora ikizamini cya cauncil incuro2,3,4,ubwo nta kibazo mubibonamo .hari nabasigaye bajya gucurisha license kuko baba baraguze diprome bakabona batashobora ikizamini cya cauncil abo benshi nibo bari gukora mu mavuriro yigenga .
Ndifuzako ubu butumwa bwagera kuri Minister wubuzima

Mangwene yanditse ku itariki ya: 19-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka