MPC Padiri byamurenze abonye umuhungu we baherukanaga mu myaka 27 ishize

Nyuma yo gusohora indirimbo “I miss you”, ubwo umuhanzi MPC Padiri yari agowe no kumenya amakuru y’umuhungu wagiye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi akayoberwa irengero, yashyize hanze indi ndirimbo amaze kumubona.

MPC Padiri n'umuhungu we (ufite imisatsi myinshi) bari barabuze
MPC Padiri n’umuhungu we (ufite imisatsi myinshi) bari barabuze

MPC Padiri avuga ko umuhungu wa mukuru we yari yarabuze bizwi ko yapfuye, gusa nta kanunu bari bafite ko yaba akiriho, icyakora baje kumenya ko yaba akiriho ni bwo batangiye gushakisha birangira bimenyekanye ko ariho.

Yagize ati “twari twarihanaguye ko atakiriho, nyamara umuntu yaje kutubwira ko hari uwamujyanye i Burayi, ni bwo twashatse uko yatumenya natwe tukongera tukamubona, yahise agira amatsiko kuko na we yibazaga ko nta wundi muryango afite”.

Uwo musore akimara kumenya ko hari abo mu muryango we bakiriho, yashatse uko yajya i Kigali kubonana na bo, ni na ko byagenze barahura ibyishimo biba byinshi ku mpande zose.

Nyuma yuko uwo muhungu asubiye i Burayi, MPC Padiri kwihangana byaramunaniye ajya kuririmba indi ndirimbo ayita ‘Cyane’, aho aba agira ati “Twaramukumbuye cyane”.

Agira ati “Kuva wa munsi ugenda twahise tugukumbura, akanyamuneza waduteye, uri byishimo byuzuye umutima wacu, amarira twarize waraje urayahoza udusigira ibyishimo, ushimwe kuko wamugaruye nta cyamubayeho, imitima yacu yasubiye mu gitereko”.

Muri iyi ndirimbo MPC Padiri ashimira Imana kuba yaramugaruriye umwana akemeza ko iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe, kuko batizeraga ko azagaruka, ati “waturemeye agatima”.

MPC Padiri ni umwe mu bahanzi bamaze kwandika izina hano mu Rwanda, azwi cyane mu ndirimbo nka Turashimira Ingabo z’u Rwanda, Rwatubyaye, I miss you ndetse yanakoranye indirimbo na Kidumu, iherutse gusohoka yitwa Nyampinga (Hose na Hose).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka