U Rwanda rwasezerewe mu gikombe cya Afurika gisozwa kuri iki Cyumweru
Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda yatangaje ko igikombe cya Afurika cya Volleyball kiza gukomeza hatarimo u Rwanda mu gihe hagikorwa iperereza ku kirego cyatanzwe
Nyuma y’iminsi itatu yari ishize igikombe cya Afurika cya Volleyball gihagaze kubera ikirego cyari cyatanzwe kigaragaza ko u Rwanda rwakinishije abakinnyi batabyemerewe, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko irushanwa risozwa kuri iki Cyumweru.

Mu itangazo Minisiteri yatanze mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru, yavuze ko iri rushanwa riza gukomeza hatarimo u Rwanda, mu gihe hakiri gukorwa iperereza ku kibazo cyagaragajwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku isi.
Nyuma y’iminsi hasuzumwa ikibazo cy’abakinnyi bane bakomoka muri Brazil ari bo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes, haje gufatwa umwanzuro ko u Rwanda rusezererwa muri aya marushanwa.
Andi makipe asigaye usibye igihugu cya Senegal nacyo cyahise cyikura muri aya marushanwa, araza gukomeza imikino ya 1/2 guhera i Saa ine za mu gitondo, naho umukino wa nyuma ukinwe Saa mbili z’ijoro muri Kigali Arena.


Ohereza igitekerezo
|
Kwegura gusase ahubwo? Bagakwiye nogukurikiranwa nubundi buryo bushoboka bwose, kuko uku nugusebya igihugu cyacu Rwanda
Ababigizemo uruhare Bose babibazwe, kdi bizabagireho ingaruka
Ark MWe mbona mwihaye abayobozi NGO nibegure icyobakoze kidasanzwe no ikihe? Delegation zose z’ikipe y’igihugu iyo zitabiriye amarushanwa ntibahora batubwira ko intego ari ukugeza amakipe y’igihugu ahantu kure hashoboka! Muragirango bakore iki kindi so ukutugeza kure hashoboka bagombaga gukora? Murashaka batugeze kure hehandi?
Aurore Mimosa MUNYANGAJU (Minister of Sports) hamwe n’umuyobozi wa Federation ya Volleyball mu Rwanda bakwiye kwegura.
Ibi ntibibaho ko igihugu cyakiriye irushanwa gisezererwa kubera imyitwarire mibi cyane cyane nk’iyi yo kugerageza gukinisha abakinnyi batujuje ibisabwa.
Ibi bisebeje u Rwanda rwakiriye iri rushanwa.
Twari dukwiye kwigaya abanyarwanda, tukareka kwigaragaza uko tutari, ibaze gushaka intsinzi hasi hejuru utabanje no gutunganya ibisabwa kandi bigengwa n’amategeko y’umukino.
Niba gutegura abana bato mu mikino byaratunaniye basi dushakire ibyangombwa by’uzuye abanyamahanga bakine twizeyeko mu mategeko y’imikino ibintu bimeze neza.
SHAME ON YOU (Ministry of Sports & RDB)
Virababaje kubona ikipe yateguye itungurwa no kuyihagarika,aba technicien bikipe ya rwanda bakagombye kuba bararebye ingingo zose zitugonga bakazivana munzira mbere,turasebye kabisa
Kabisa birababaje kubona tuvamo tujyeze kure,Kandi twari kugera kure hashoboka.gusa nta kundi tugomba kubyakira