Abahinga mu gishanga cy’Urwonjya barasaba kubakirwa ubwanikiro n’ubuhunikiro

Abahinga mu gishanga cy’Urwonjya mu Mirenge ya Nyagisozi na Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, barifuza kubakirwa ubuhunikiro bw’imbuto y’ibirayi ndetse n’ubwanikiro bw’ibigori, kubera umusaruro mwinshi bagira.

Igishanga cy'Urwojya ngo cyera ibigori byinshi ku buryo ubwanikiro bafite budahagije
Igishanga cy’Urwojya ngo cyera ibigori byinshi ku buryo ubwanikiro bafite budahagije

Ubundi igishanga cy’Urwonjya gihingwaho ibirayi n’ibigori. Gipima hegitari 108, ariko ubwanikiro bw’ibigori bafite bwubatswe hataratunganywa hegitari 57 zongereweho nyuma.

Ibi bituma aho kwanika ibigori hababana hatoya nk’uko bivugwa na Théogène Kwizera, uyobora Koperative Abishyize hamwe, yibumbiwemo n’abahinga muri icyo gishanga.

Ubwo tariki 16 Nzeri 2021 ubuyobozi bwa RAB bwatangirizaga igihembwe cy’ihinga muri iki gishanga, Kwizera yagize ati “Aho hantu hose hongereweho nta bwanikiro buhari. Hegitari 57 ni nyinshi, kandi ubu tureza toni 5.5 kuri hegitari. Tubonye nk’ubwanikiro bune bwiyongera ku bw’amashitingi ubu twifashisha, byaba ari intambwe.”

Koperative Abishyize hamwe yaninjiye muri gahunda yo kwituburira imbuto y’ibirayi, none ubu irifuza gufashwa kubaka ubuhunikiro bw’imbuto.

Perezida Kwizera avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwabasuye mu bihe byashize, bukabasezeranya kuzabasanira inzu ya Leta iri hafi aho bakaba ari yo bifashisha nk’ubuhunikiro, ariko we ngo iyo yitegereje abona iyo nzu ari ntoya agereranyije n’umusaruro biteze.

Agira ati “Twamaze gutunganya imirima yo kuzatuburiramo imbuto, twiteze kuzeza toni 200. Turifuza aho kuzazihunika.”

Muri iyi koperative bafite n’imbogamizi y’uko hari inyubako bari bashyiriwe mu gishanga yafashaga kohereza amazi aho akenewe (van) yasenyutse hari gushyirwa kaburimbo mu muhanda Huye -Nyaruguru.

Kwizera asobanura iby’iki kibazo agira ati “Twirwanyeho ku ihinga riheruka, nk’intore, twuhira ibirayi twari twahinze. Ariko twifuzaga ko ubuyobozi bwadufasha bigakemuka, kugira ngo imvura itazaba nyinshi noneho amazi akajya mu mirima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru w’agateganyo, Janvier Gashema, avuga ko iki kibazo cy’inyubako iyobora neza amazi mu gishanga kiza gukemuka.

Ati “Turaza gukorana n’abashinzwe ubuhinzi mu Karere ku buryo biza kwihuta. Ntabwo twifuza ko umusaruro wanyu watwarwa n’amazi. Ibikorwa remezo ntibyangiza ibindi, kandi umuhanda dukeneye kuwugendamo ariko dufite n’icyo kurya, dutekanye.”

Ubuhunikiro na bwo ngo bagiye kubushaka bahereye mu mafaranga bari bateganyirije gusana inzu bari bemerewe ku ikubitiro.

Avuga kandi ko n’ubwo ubwanikiro butabonekera rimwe, bafatanyije na RAB bazabushaka. Mu gihe bitarashoboka, ngo bazabafasha kubona shitingi zo kwifashisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka