Abdelaziz Bouteflika wayoboye Algeria yitabye Imana
Uwahoze ari Perezida wa Algeria, Abdelaziz Bouteflika, yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021, akaba atabarutse afite imyaka 84.
Bouteflika yari amaze imyaka ibiri avuye ku butegetsi, akaba yarabitewe n’igitutu yashyizwe n’abaturage ndetse n’abasirikare batashakaga ubutegetsi bwe.
Abdelaziz Bouteflika yabaye Perezida wa Algeria mu 1999, ava kuri uwo mwanya muri 2019, ubutegetsi bwe ngo bukaba bwararanzwe na ruswa cyane, ku buryo byasubije inyuma ubukungu bw’igihugu ari byo byateye abaturage kumwigomekaho, nk’uko bitangazwa na France 24.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|