Abdelaziz Bouteflika wayoboye Algeria yitabye Imana

Uwahoze ari Perezida wa Algeria, Abdelaziz Bouteflika, yitabye Imana ku wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021, akaba atabarutse afite imyaka 84.

Abdelaziz Bouteflika wigeze kuyobora Algeria
Abdelaziz Bouteflika wigeze kuyobora Algeria

Bouteflika yari amaze imyaka ibiri avuye ku butegetsi, akaba yarabitewe n’igitutu yashyizwe n’abaturage ndetse n’abasirikare batashakaga ubutegetsi bwe.

Abdelaziz Bouteflika yabaye Perezida wa Algeria mu 1999, ava kuri uwo mwanya muri 2019, ubutegetsi bwe ngo bukaba bwararanzwe na ruswa cyane, ku buryo byasubije inyuma ubukungu bw’igihugu ari byo byateye abaturage kumwigomekaho, nk’uko bitangazwa na France 24.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka