
Kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo hakinwaga umukino wo kwishyura hagati ya AS Kigali ndetse na Olympique de Missiri-Sima yo muri Comores, aho umukino ubanza AS Kigali yari yawutsinze ku bitego 2-1.

Shabban Hussein Tchabalala ari mu bafatiye runini AS Kigali muri iyi minsi
Ni umukino utigeze ugora AS Kigali, kuko yaje kwihererana iyi kipe yo mu birwa bya Comores iyitsinda ibitego 6-0.
Ni ibitego byatsinzwe n’abakinnyi batandatu batandukanye, ari bo Kwizera Pierrot, Niyibizi Ramadhan, Aboubakal Lawal, Shaban Hussein Tchabalala, Rukundo Denis ndetse na Biramahire Abeddy.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, AS Kigali mu ijonjora rya kabiri izahura na Daring Club Motema Pembe yo muri Congo, izatsinda ikazamenya iyo bazahura nyuma ya tombola izakurkiraho

National Football League
Ohereza igitekerezo
|