Nk’umuntu, impundu iyo yapfushije irashyingura, yanabyara igatindirwa ikiriri

Impundu ni inguge abahanga mu by’ibinyabuzima bavuga ko urebye isa n’umuntu cyane, ku buryo abayipimye basanze akarango kayo (DNA/ADN) gasa n’ak’umuntu ku rugero rwa 98.2%.

Impundu ntigira ubwoya mu maso, mu kiganza no munsi y'ikirenge
Impundu ntigira ubwoya mu maso, mu kiganza no munsi y’ikirenge

N’ubwo umubiri wayo utwikiriwe n’ubwoya, mu maso hayo, mu kiganza no munsi y’ibirenge by’impundu ho nta bwoya buhaba, kandi nk’umuntu igira intoki eshanu n’amano atanu.

Dr. Ange Imanishimwe, impuguke mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabyuzima n’iterambere ry’abaturage, avuga ko mu byo impundu ihuriyeho n’umuntu harimo kuba iyo yapfushije ishyingura, kandi ko n’iyo hari iyabyaye itindikirwa ikiriri.

Ikindi ngo iyo imbyeyi imwe idahari, ngenzi yayo ishobora kuyirebera umwana. Impundu na zo zirasomana, zigasukurana (imwe ikura umwanda mu bwoya bw’insi) kandi zigafatana akaboko.

Impundu kandi zibaho mu matsinda y’impundu zishobora kugera no ku 100, ni ukuvuga imiryango irenze umwe, zikagira ikigabo kimwe kiziyobora zose. Binyuranye n’ingagi usanga ziba mu itsinda ry’umuryango ugizwe n’ingabo, ingore n’abana.

Imanishimwe agira ati “Imiryango mishyashya y’ingagi ivuka iyo hari agasore ko mu muryango umwe kagiye kubonana n’agakobwa ko mu wundi muryango, hanyuma ibibyeyi bikakamerera nabi. Icyo gihe ka gakobwa na ka gasore ducika iwabo, tukajya gukora umuryango mushya. Impundu zo ziba mu matsinda, kandi buri tsinda rikagira ubutaka ribarizwaho”.

Yungamo ati “Impundu zikunze kurinda ahantu hazo zikanahazenguruka (patrol/Patrouille). Niba hari indi iziziye mu cyanya zishobora kuyikubita zikanayica cyangwa zikayimugaza”.

Iyo zimwe zifite ibyo kurya hari ukuntu zitaka zihamagara izindi ngo zize zisangire, zaba zitabifite na bwo zikagira ukuntu zitaka izindi zikamenya ko buri yose ikwiye kujya kwihigira.

Zikunze kurya ibyatsi, imbuto, ariko zirya n’udukoko dutoya urugero nk’imiswa, n’uturinganiye nk’inguge, inkima, impongo n’utundi tunyamaswa. Iyo zirimo gushaka imiswa zifashisha inkoni, kandi ikigaragaza ko zizi ubwenge ni uko nk’iyo yifashishije inkoni irimo gushaka imiswa mu mugina, hanyuma ikayibana ngufiya, irayijugunya igashaka indi ndende.

Impundu kandi ngo zirara mu byari zikora mu biti, kandi ntaho zirara kabiri kuko bucya zigakora ibindi.

Na ho ku bijyanye no kororoka, ingore zishobora gutangira kororoka ku myaka 13, na ho ingabo zigashobora kubyara ku myaka 15. Zihaka amezi umunani n’igice, kandi zigacukiriza imyaka itanu.

Impundu zikunze kuboneka muri Afurika yo hagati n’iy’Iburengerazuba, na ho mu Rwanda ziboneka muri Parike ya Nyungwe, Gishwati na Mukura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka