Nyarugenge: Ubuyobozi bwakurikiranye ikibazo cy’abagore bashyamiranye n’abanyerondo

Ku wa Kane tariki 16 Nzeri 2021, ku mbuga nkoranyabanga hagaragaye amashusho agaragaza abanyerondo babiri bo mu Karere ka Nyarugenge bashyamiranye n’abagore babiri b’abazunguzayi kugeza igihe umwe muri abo banyerondo yanizwe akanaturwa hasi.

Benshi mu babonye ayo mashusho bagarutse ku bushobozi buke bwo kwirinda no kwitabara, bwagaragaye kuri abo banyerondo babiri igihe bashyamiranaga n’abazunguzayi.

Ubwo baganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021, umwe muri abo banyerondo wabanje gushyamirana n’abazunguzayi hamwe na mugenzi we wamutabaye akagera aho aturwa hasi, bavuze ko zimwe mu mbogamizi bakunze guhura na zo zirimo gusagarirwa n’abazunguzayi ari na ho bahera basaba ubufasha ku nzego z’umutekano zisumbuyeho.

Uwabanje gushyamirana na bo avuga ko ubwo yageragezaga kubuza abazunguzayi gucururiza mu muhanda babyanze ahubwo bagatangira kumurwanya.

Ati “Abazunguzayi baramanutse ndabakurikira, tugeze imbere y’amarembo y’isoko barahagarara, ndababwira nti mumanuke mukomeze mugende, mureke gucururiza hano, barabyanga, igihe babyanze ngiye gufata ibicuruzwa barimo gucuruza, umwe ahita atangira kundwanya, baransunika, nigiye inyuma ndimo kubahunga barankurikirana, mugenzi wanjye na we yari hirya araza aje kuntabara, bahita bahindukira inyuma bamufata mu ijosi, baramuniga, bamujya hejuru ahagurutse bariruka”.

Akomeza agira ati “Imbogamizi duhura na zo ni ugufata abajura cyangwa se abo bazunguzayi barimo kuzunguza, cyangwa se abana bo mu muhanda bita ‘marine’, wamufata akaba yashobora kuba yashaka kukurwanya, tumva icyakorwa iyo duhuye n’abo bashaka kutwigomekaho ngo babe baturwanya ni uko nka polisi yaba iri hafi, yajya idutabara kuko ifite intwaro kandi twe nta ntwaro dufite”.

Undi munyerondo waje gutabara bikamuviramo gukubitwa avuga ko yagiye gutabara mugenzi we azi ko abarimo gushyamirana na we bamubona bakagira ubwoba bagahunga ahubwo bahita bamuhindukirana.

Ati “Maze kwambuka umuhanda ndavuga nti, ubwo turi babiri wenda baragira ubwoba bahite bikanga bagende, nta kindi bakoze, rwose yahindukiye ahita amfata, kwa kutitegura yahise ankaraga bya hatari nibona hasi, numva icyo twafashwa, nifuza ko nka polisi yajya iduha ubufasha igihe nk’ibyo bitangiye kuba kuko bariya bagore ntabwo bumva rwose”.

Ku rundi ruhande ariko hari abaturage na bo bashinja inzego zirimo Irondo ry’umwuga ndetse na ba Dasso kubahohotera bitwaje akazi kabo.

Umuvugizi wa Polisi wungirije CSP Africa Apollo Sendahangarwa, avuga ko bibujijwe kubuza inzego z’ibanze gushyira gahunda za Leta mu bikorwa, gusa ngo hari ibyo bagiye kunoza.

Ati “Ni ukuvuga ko niba uyu munsi habonetse abantu bashobora guhohotera abanyerondo kubera impamvu runaka iyo ari yo yose, ubwo bihita bigaragara ko hagomba kugira ikindi kiyongeraho mu bumenyi, ariko bijyanye n’amategeko y’uburyo abantu bashyira mu bikorwa akazi kabo, ariko no mu mikoranire, ni ukuvuga ngo igihe barimo gukora akazi kabo, igihe bahuye n’ikibazo cyangwa igihe babonye ikintu cyahungabanya umutekano gikomeye, bashobora ndetse no kubona ibindi bikomeye kurushaho, uburyo bavugana n’inzego ziri hafi aho zishobora kuba zifite n’intwaro ni byo tugiye kunoza kurusha ibindi byose”.

Ibyerekeranye n’urugomo rukorerwa inzego z’umutekano n’abandi bayobozi bisa n’ibifata intera, dore ko mu minsi ishize hagiye humvikana n’ahandi byabaye, ibyagarutsweho cyane bikaba ari ibyabereye i Nyagatare aho umworozi witwa Safari yagaragaye ashyamirana na Dasso n’abandi bayobozi bamubuzaga kuragira ku gasozi mu buryo butemewe.

Ubuyobozi buvuga ko butazihanganira abaturage bubahuka inzego ziri mu kazi kazo, icyakora na zo zigasabwa kugakora zirinda guhutaza abaturage. Kuri ubu abakora uru rugomo barakurikiranwa uwo bigaragaye ko yakosheje agahanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka