Umubyeyi w’imyaka 40 yishwe n’umwuma arengera ubuzima bw’abana be

Umubyeyi w’imyaka 40 wapfuye azize umwuma nyuma yo kumara iminsi itatu anywa inkari ze, kugira ngo ashobore konsa abana be babiri, umwe ufite imyaka itandatu (6) undi ibiri (2) ashaka kurokora ubuzima bwabo, nyuma y’uko ubwato bari barimo bwazimiriye mu nyanja ntibashobore kugera aho bajyaga.

Umubyeyi yitabye Imana ariko abana barokoka iyo mpanuka
Umubyeyi yitabye Imana ariko abana barokoka iyo mpanuka

Uwo mubyeyi witwaga Mariely Chacon, yatanze ubuzima bwe kugira ngo arengere ubw’abana be babiri. Ubundi yari gahunda yo gutembera mu rwego rw’umuryango, ubwato barimo bwari burimo abantu 9, nyuma buza gukubitwa n’umuhengeri urabumena, ndetse batakaza n’icyerekezo bajyagamo, kuko bavaga aho bavuka hitwa i Higuerote muri Venezuela bagana ku kirwa kidatuwe cya La Tortuga muri Caraibes, ariko ntibabigeraho.

Ibyo bikimara kuba, Mariely n’abana be babiri ndetse n’umuntu ubarera, bamaze iminsi ine mu gice cy’ubwato kitari cyangiritse, ‘canot de sauvetage’, ariko bakomerewe cyane n’igipimo cy’ubushyuhe cyari hejuru cyane.

Kugira ngo abana baticwa n’umwuma bitewe n’inyota ndetse n’ubwo bushyuhe bukabije, Mariely yanyoye inkari ze muri iyo minsi kugira ngo ashobore konsa abana be babiri. Ngo yashoboye kurokora ubuzima bw’abana be, ariko ubwe ntibwarokoka.

Ubwo ubutabazi bwabageragaho, bwasanze abo bana bombi bizingiye kuri nyina wari wamaze gupfa. Na ho Veronica Martinez w’imyaka 25 wareraga abo bana we ngo bamusanze mu gafirigo gato kaba mu bwato, yagiyemo ngo yihishe ubwo bushyuhe bukabije. Uwo mukobwa wareraga abana ndetse n’abo bana kuko babasanze bakiri bazima, ngo bahise babihutana kwa muganga kugira ngo bitabweho, kuko bari bafite ikibazo cy’umwuma, bababutse kubera ubushyuhe bukabije. Ikindi bose uko ari batatu, ngo bagaragazaga ibimenyetso by’ihungabana.

Ise w’abana we ngo ari mu baburiwe irengero. Mariely, abaje gutabara basanze amaze amasaha makeya apfuye. Urupfu rwe ngo rukaba rwaratewe n’uko hari zimwe mu ngingo zananiwe gukomeza gukora bitewe no kubura amazi mu mubiri kandi ngo bishoka ko icyo kibazo cyongerewe uburemere no konsa nk’uko abaganga babivuze.

Ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa bw’akababaro bwakomeje kwiyongera, abantu bashima umutima w’uwo mubyeyi. Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yagize ati "Sinigeze ngira amahirwe yo guhura na we. Iminsi ya nyuma y’ubuzima bwawe ivuze byinshi ku byari mu mutima mwiza wawe, uri umucyo iteka ryose".

Humberto Chacon, ise wa Mariely yavuze ko “Urwo rugendo rwo mu bwato rwari urugendo rwari urugendo rusanzwe, uwo muryango wateguye kugira ngo bashimishe abana babo”.

Ni urugendo rwatangiye ku itariki 3 Nzeri 2021, ariko ubwato bugira ikibazo, nyuma ubutabazi buza kurokora abo bwarokoye harimo abo bana babiri ku itariki 7 Nzeri 2021, nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bw’Ikigo cya Venezuela bushinzwe ibyo mu mazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka