Nyagatare: Umusore yabenzwe ku munsi w’ubukwe

Umusore wo mu Karere ka Nyagatare witwa Niyomwungeri Jérémie yabenzwe n’umukobwa witwa Uwineza Gloria utuye i Matimba ku munsi w’ubukwe bwagombaga kuba ku wa Gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021.

Uwo munsi ni bwo imiryango ya Niyomwungeri yari yiteguye kujya gusaba ndetse no gushyingirwa, ariko biza kurangira bibaye amarira kuko umugeni bamutegereje bakamubura.

Niyomwungeri yatangaje ko kuva mu gitondo cy’uwo munsi umukobwa yakuyeho telefone ye, ubwo yari amaze kumubwira ko agiye gukoresha imisatsi.

Uwo mukobwa yaje kuburirwa irengero bakomeza gushakisha baraheba, kugeza ubwo bafashe icyemezo cyo kujya iwabo na bwo baramubura.

Yagize ati “Mu gitondo cya kare twariteguye ngo tujye kuzana umugeni, twahamagaye telephone y’umukobwa turayibura kuva saa kumi z’igitondo. Twagerageje guhamagara musaza we batubwira ko umukobwa yabuze ndetse bitangira kuba birebire uko amasaha yisunikaga, ni ko benshi mu nshuti n’abavandimwe bageragaho”.

Yakomeje agira ati “Ibitekerezo byari bimaze kundenga dore ko n’iwabo bari banze ko duhaguruka, saa cyenda z’igicamunsi ni bwo twafashe umwanzuro wo kujyayo. Twagezeyo dusanga imiryango ye yose irahari batubwira ko babuze umukobwa tugwa mu kantu”.

Yakomeje asaba imbabazi abantu bose bari bamutwerereye, abari bataye umwanya wabo bakaza kumutahira ubukwe.

Yagize ati “Ku bo inkuru yange yagushije bambabarire, ndizera ko nta kiba Imana itakizi, nta kiba ngo cyo kugira iherezo. Ku ruhande rumwe ndababaye kuba ntarabonye uwo nakunze ariko ku rundi mbabajwe n’abantu ba kure bakoresheje amatike yabo baza mu birori ariko ntibabibone”.

Niyomwungeri avuga ko icyo kibazo yamaze kugishyikiriza inzego z’ubuyobozi kuko ngo yabwiwe n’abo mu muryango w’umukobwa ko bamukingiranye ngo adakora ubukwe n’umusore wabahaye inkwano nkeya.

Kugeza ubu ntiturabasha kuvugana n’umuryango w’umukobwa ngo tumenye na bo uko babisobanura nibatuvugisha tuzabibagezaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

niba aruko bimeze uwo mugeni ntabwo yakundaga uwo musore kuko aba nibura yaravugijwe INDURU ati yemwe dore bankingiranyije. ikidi yagombaga kubwiraUWO MUHUNGU HAKIRI KARE KO INKWANO ARINKEYE KO IWABO BATAYISHIMYE akongeraho andi mafaranga ariko akaBONA UMUGENIWE. niba kuko yarabuze nabyo bizamenyekena . niba hari abamwishe ahazaboneka umurambo. ikindi nakomeza kubura azaba yarimukiye i MUSANZE murwego rwo kwihisha

samuel yanditse ku itariki ya: 10-08-2022  →  Musubize

Kubenga biba ku isi hose.Ni kimwe mu bintu bibabaza cyane.Ni UBUHEMU bukomeye kandi ni icyaha gikomeye kizabuza abantu benshi kubona ubuzima bw’iteka.Tujye twirinda guhemuka.Bibabaza Imana yaturemye,ikadusaba gukundana.

gataza yanditse ku itariki ya: 20-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka