Amahema afata amazi mu nzuri azaba yaragejejwe ku bayakeneye mbere ya Kamena – RAB

Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, ushinzwe Ubworozi Dr. Solange Uwituze, avuga ko mbere y’ukwezi kwa gatandatu abakeneye amahema afata amazi mu nzuri (Dam sheets), azaba yabagejejweho.

Abakeneye amashitingi yo gufata amazi barayagezwaho bidatinze
Abakeneye amashitingi yo gufata amazi barayagezwaho bidatinze

Yabitangarije mu nama ku iterambere ry’ubworozi yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, abayobozi b’uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza ndetse n’abafite ubworozi mu nshingano muri utwo turere, yabaye ku wa 23 Gashyantare 2022.

Avuga ko ayo mahema aboneka mu buryo bubiri, aho hari aboneka binyuze mu masoko ya RAB abaturage bakayagezwaho hariho nkunganire ya Leta, hakaba n’andi aboneka abayakeneye bayiguriye ku giti cyabo.

Avuga ko kuri ubu ayo mahema adahari ku bwinshi kubera ko abantu benshi bitabiriye kuyakoresha cyane mu gufata amazi, haba mu bworozi ndetse no mu buhinzi.

Yongeraho ko bagiye gukorana n’abikorera ndetse n’aborozi, kugira ngo aboneke ari menshi ku buryo abazayakenera bazayabona bitabagoye.

Ati “Meteo itubwira ko imvura izacika mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu, turizera ko mbere y’uko icyo gihe kigera abakeneye amahema bose bazaba bayabonye, nibura akaba ahari mu gihugu ku buryo ari abayakenera kuri nkunganire bayabona, ndetse n’abashaka kuyigurira ku giti cyabo bakayabona.”

Ikindi ngo ubu ibiciro cy’imbuto y’ubwatsi byaragabanyijwe kugira ngo aborozi babashe kubutera ku bwinshi, mu rwego rwo guhangana n’izuba ryinshi rituma amatungo abura ubwatsi.

Dr. Solange Uwituze
Dr. Solange Uwituze

Avuga ko ubu igiciro cy’ubwatsi bwa Cloris Guyana cyavuye ku mafaranga y’u Rwanda 12,000 ku kilo agera ku 1,200 ku bwatsi bwatubuwe na RAB, ndetse bakaba barimo kuganira n’abatubuzi b’ubwatsi kugira ngo nabo bagabanye ibiciro, bityo ubwatsi bugere kuri benshi.

Agira ati “Hari abandi batubuzi benshi badashobora gufata icyo giciro, icyo turimo gukorana nabo twamaze no kwemeranyaho ni ukureba nabo uko bagabanya, hanyuma tukareba noneho icyo kinyuranyo abazabasha kucyishyura abo batubuzi.”

Avuga ko nanone bakivugana n’abatubuzi kugira ngo batubure imbuto y’ubwatsi nyinshi, kugira ngo bagurishe kuri macye bungukire ku bwinshi bw’ibyo bagurishije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyo damsheet iguraangahe ku isoko
ese kuri nkunganire igura angahe ?
muduhe amakuru yuzuye kuko muba mwatanze inuru arikoidafite details

Mugimba yanditse ku itariki ya: 1-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka