Umuhanzi Niyo Bosco yakebuye abakira bakibagirwa aho bavuye

Umuhanzi umaze kwandika izina hano mu Rwanda Niyo Bosco yashyize hanze indirimbo ‘Urwandiko’ akebura abantu bibagirwa aho bavuye iyo bamaze kubona ibintu cyangwa se iyo bamaze gukira.

Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aba ari kubwira umuntu bakuranye akaza kugenda akibagirwa aho yavuye akaba asigaye aterwa isoni n’abo yasize kandi mbere bari ab’agaciro mu buzima bwe atarakira.

Yagize ati “Muvandimwe twasangiye ubuto nyuma umbera gito nkwandikiye uru rwandiko icyo ngusaba ni ukurutekerezaho. Amakuru yanjye ntakigenda ayawe ndayumva, data na mama baragutashya inshuti n’abandimwe na bo ni uko, wa mwari wasize ubwiye ko uzasaba aracyategereje, yirirwa akumbaza”.

Uyu muhanzi amwibutsa ko amazi ashyuha cyane ariko ko ageraho akongera agahora akamubwira ko n’ubwo atamwifuriza gukena ariko ko na byo bishoboka akamusaba kwibuka abo yasize iwabo.

Yagize ati “ntabwo nzibagirwa uburyo wadukundaga ukagorwa no kudusiga none no kutuvuga na byo bisigaye bigutera ipfunwe. Ese uramutse ugarutse wakwakirwa ute n’abo wasize?”

Niyo Bosco asaba abantu bose gukundana no kutibagirwa aho bavuye akavuga ko ibintu byose bitarimo urukundo nta mahoro aba abirimo.

Niyo Bosco azwi mu zindi ndirimbo zirimo iyitwa Piyapuresha, Ishyano, Jolie Femme n’izindi.

Abantu bakomeje gutangarira ubuhanga afite mu muziki kabone n’ubwo afite ubumuga bwo kutabona.

Reba indirimbo ‘Urwandiko’ ya Niyo Bosco

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niyo bosic ndamukunda 100%

Ngiruwonsanga felix yanditse ku itariki ya: 24-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka