Tuzakomeza guharanira ibyateza Abanyarwanda bose imbere - Biruta watorewe kuyobora PSD

Dr Vincent Biruta wari usanzwe ayobora Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) yongeye gutorerwa kuriyobora mu yindi manda y’imyaka itanu iri imbere. Amatora y’abagize komite nyobozi y’ishyaka PSD yabaye tariki 27 Gashyantare 2022, kikaba ari kimwe mu bikorwa byari biri kuri gahunda muri Kongere y’Igihugu ya gatandatu y’ishyaka PSD.

Dr Vincent Biruta
Dr Vincent Biruta

Dr Vincent Biruta yari umukandida umwe kuri uyu mwanya. Yagize amajwi 217 ku bantu 219 batoye, amajwi abiri aba impfabusa. Abagombaga gutora bari kuri lisiti y’itora ni 225.

Dr Biruta Vincent asanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Ni umuyoboke w’ishyaka PSD guhera mu mwaka wa 1991. Yakoze imirimo itandukanye mu rwego rw’ishyaka ndetse no mu rwego rw’ubuyobozi bw’Igihugu, haba muri Guverinoma no mu Nteko Ishinga Amategeko.

Avuga ko byinshi mu byo biyemeje muri manda y’imyaka itanu byagezweho, akaba yumva afite ubushake bwo gukomeza kuyobora ishyaka no kurigeza ku bindi byinshi, afatanyije n’abayoboke baryo.

Ni byo yasobanuye ati “Icyifuzo cyo kwiyamamariza gukomeza kuyobora PSD nagishingiye ku byifuzo by’abayoboke b’ishyaka PSD n’abandi dukorana mu rwego rw’ubuyobozi, niyemeza kuba nakomeza nkagira uruhare mu buyobozi bw’Igihugu bw’Ishyaka ryacu riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage. Mbifitiye ubushake kandi mbifitiye imbaraga zitanturukamo ku giti cyanjye, ahubwo ni imbaraga zibaturukamo mwese nk’abayoboke b’ishyaka ryiza rya PSD.”

Dr Biruta yongeyeho ati “Tumaze gutera intambwe nziza mu kubaka ishyaka ryacu. Nk’uko mubizi ishyaka ryacu rihagarariwe mu nzego zose z’Igihugu kuva mu Nteko Ishinga Amategeko, muri Guverinoma, mu nzego z’ibanze, n’ahandi. Izo mbaraga rero tuzakomeza tuzubake kugira ngo ibitekerezo by’ishyaka ryacu bikomeze bibone umwanya mu miyoborere y’Igihugu cyacu.”

Yijeje ko muri iyi myaka itanu iri imbere, ishyaka PSD rizakomeza kugira umwanya n’uruhare rugaragara mu miyoborere y’Igihugu, rifatanyije n’abandi, kugira ngo u Rwanda rukomeze kugira ijambo ku rwego mpuzamahanga, no guharanira ibyakomeza guteza Abanyarwanda bose imbere.

Depite Muhakwa Valens yatowe ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere, asimbuye Olivier Nduhungirehe, Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi
Depite Muhakwa Valens yatowe ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere, asimbuye Olivier Nduhungirehe, Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi

Abandi batowe ni Muhakwa Valens watowe ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere asimbuye Ambasaderi Nduhungirehe Olivier wari umaze imyaka itanu kuri uwo mwanya, ariko kuri iyi nshuro akaba atiyamamaje.

Nyirahirwa Veneranda yongeye gutorwa ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri.

Ngabitsinze Jean Chrysostome yongeye gutorwa ku mwanya w'Umunyamabanga Mukuru wa PSD
Ngabitsinze Jean Chrysostome yongeye gutorwa ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa PSD

Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa PSD yongeye gutorwa kuri uwo mwanya, naho Uwanyirigira Gloriose atorwa ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe uburinganire.

Uwamahoro Pascaline yatowe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe Urubyiruko, naho Muzana Alice atorwa ku mwanya w’Umubitsi Mukuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Congratulations PSD, irishyaka rimaze gutera intambwe nziza Kandi igaragarira buri wese iterambere ryiza mumaze kugeraho, mukomereze aho. Thanks

Lucky yanditse ku itariki ya: 1-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka