U Rwanda rufite umukoro mu gutuma icyerekezo 2063 cya Afurika kigerwaho

Ubuyobozi bw’Umuryango Pan-African Movement (PAM) ishami ry’u Rwanda, uharanira gukorera hamwe kw’Abanyafurika bagamije kuva mu bukene no guharanira imibereho n’imiyoborere myiza, buratangaza ko u Rwanda rufite umukoro wo gutuma icyerekezo 2063 cya Afurika kigerwaho.

Ibi byagarutsweho mu nteko rusange ya gatatu y’umuryango Pan African Movement ishami ry’u Rwanda, yabereye i Kigali tariki 26 Gashyantare 2022, igahuza abayobozi batandukanye bo ku mugabane wa Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa Pan African Movement ishami ryo mu Rwanda, Protais Musoni, avuga ko kwigira kw’Abanyafurika ari kimwe mu byafasha abatuye uyu mugabane kugera ku ntego z’icyerekezo wihaye cy’iterambere rirambye.

Yagize ati “Pan African Movement ishami ry’u Rwanda, dufite umukoro ko tugomba kugira uruhare rugaragara, mu gutuma icyerekezo 2063 cy’iterambere rya Afurika kigerwaho. Kubishishikariza abaturage ni ingenzi. Turasaba ko iyi ngingo yashyirwa muri gahunda y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, kugira ngo buri gihugu kibe gifite urwego rukora neza, kandi isi izabona ko ifite umufatanyabikorwa nyawe”.

Yakomeje agira ati “Gutegura iyi nama byabaye ku bufatanye bwa Leta n’abikorera, umurage w’ishami ryo mu Rwanda, ku kwigira watumye ibyo twatekererezaga Leta n’abikora bishoboka”.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, avuga ko ntacyo umugabane wa Afurika utageraho.

Ati “Nimushingire ku ikoranabuhanga ririmo guhindura byinshi muri iki gihe, bizatuma Afurika yacu yagira iterambere kandi binihuse, mwikuremo mu mutwe ko Afurika ari uy’ubukene, inzara, guhutazwa, iby’ibanze uyu mugabane urabifite kugira ngo ubashe kuzamuka. Igisigaye ni ugufata umwanzuro, kuko n’ibitarakozwe n’abababanjirije mwabigeraho”.

Moussa Faki yabasabye gufatira urugero ku Rwanda aho Perezida Paul Kagame yarugejeje ku rwego rutatekerezwaga uhereye mu 1994. Ati “nimwigira ku bufatanye bwa Afurika muzahindura byinshi kuri uyu mugabane”.

Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere na we wari witabiriye iyi nama, yavuze ko mu gihe ubukungu bwahuzwa byakongera amahirwe yo guhanga imirimo.

Ati “Mu gihe twahuza ubukungu bwacu, byakongera amahirwe yo guhanga imirimo, bikanazamura umubare w’abashoramari, isoko rusange rya Afurika ntirireberwe gusa mu gufunguranira imipaka, ahubwo ibihugu bya Afurika bikwiye kuvanaho inzitizi zose zituma ubucuruzi butihuta”.

Ngo hakenewe gushyiraho urubuga rukurura abashoramari, abantu bakareka gutinyana aho bamwe bavuga ko bahomba abandi bakunguka, kandi nyamara usesenguye usanga mu gihe kirambye buri wese yungutse.

Batorewe kuyobora komite ya PAM mu Rwanda muri Manda y'imyaka itatu
Batorewe kuyobora komite ya PAM mu Rwanda muri Manda y’imyaka itatu

Muri iyi kongere ya gatatu y’iyi nama ya Pan African Movement ishami ry’u Rwanda hanatowe komite nshya izayobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, ikaba igizwe na Protais Musoni wongeye gutorwa nk’umuyobozi Mukuru hamwe na Epimaque Twagirimana na Uwubutatu Marie Thérèse batorewe kuba abayobozi bungirije bashinzwe gahunda n’ibikorwa (Programme and Operations) hamwe n’Ubukungu n’imiyoborere (Finance and Administration).

Kimwe mu byo Pan African Movement ishami ry’u Rwanda rishyira imbere, ni ugukangurira Abanyarwanda n’Abanyafurika kwishakamo ibisubizo, binyuze mu bufatanye bwabo, bakaba barabonye icyemezo cyo gukora muri 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka