Ukraine: Iyi ntambara izaramba, tubyitegure - Macron

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko intambara yatangijwe n’u Burusiya kuri Ukraine izamara igihe kinini, avuga ko abantu bakwiye kubyitegura.

Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron asanga intambara u Burusiya bwatangije itazarangira vuba
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron asanga intambara u Burusiya bwatangije itazarangira vuba

Ku munsi wa Gatatu w’ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine yose guhera tariki 24 Gashyantare 2022, imijyi yose y’icyo gihugu harimo n’umurwa mukuru Kiev, yibasiwe n’ibitero by’ibisasu bitererwa mu kirere n’indege, ibyo ku butaka ndetse n’ibyo mu mazi.

Hagati aho ibihugu bitandukanye byo ku isi byafatiye ibihano u Burusiya n’abayobozi babwo by’umwihariko, harimo gufatira imitungo yabo, guhagarika ikoranabuhanga rya SWIFT rifasha amabanki y’Abarusiya kohererezanya amafaranga, hamwe no kubuza ibihugu kugura no kugurisha ibintu byose biva cyangwa bijya mu Burusiya.

Ibihugu by’i Burayi kandi byiyemeje koherereza Ukraine ibikoresho by’intambara n’amafaranga, mu rwego rwo kuyifasha kwirwanaho mu ntambara ihanganyemo n’ingabo z’u Burusiya.

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangarije abatuye Isi yose ko bakwiye kwitegura ko intambara ku mugabane w’u Burayi itazarangira vuba, ihereye kuri Ukraine.

Ubwo yasuraga imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi mu Bufaransa ku wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022, Perezida Macron yagize ati "Iyi ntambara izaramba, tugomba kubyitegura, intambara yagarutse i Burayi, izagira ingaruka z’igihe kirekire ku buhinzi bw’u Bufaransa".

Ibihugu by’i Burayi na Amerika ya ruguru bigize umuryango OTAN wo kurwanyiriza umwanzi hamwe bikomeje kohereza abasirikare n’ibitwaro ku mipaka ya Ukraine, byitegura ko intambara irimo kubera muri icyo gihugu ishobora kurenga imbibi za Ukraine ikinjira mu bindi bihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022 intambara ikomeye yahanganishije ingabo z’u Burusiya na Ukraine mu murwa mukuru Kiev, aho Perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko azarwana n’Abarusiya kugeza ku muntu wa nyuma.

Kugeza ubu u Burusiya ntiburatangaza ibihano buzafatira ibihugu byamaze kubuhana, ariko ingaruka z’ibitero bwagabye kuri Ukraine zatangiye kwigaragaza hirya no hino ku Isi no ku mugabane w’i Burayi by’umwihariko.

Muri byinshi mu bihugu byo ku isi igiciro cya peteroli cyamaze gutumbagira, ibikorwa by’ubucuruzi by’ibihugu bya Afurika nka Afurika y’Epfo, Kenya na Nigeria byakorerwaga mu Burusiya bimaze guhomba akayabo kandi nta kindi cyizere bisigaranye.

U Burusiya bwari busanzwe ari kimwe mu bihugu bitanu bya mbere ku isi bikenera icyayi kiva muri Kenya, ariko hakaba hari n’ibindi biribwa bwaguraga biturutse muri Afurika.

Igiciro cy’imigati ku isi na cyo gishobora kuba kigiye gutumbagira, kuko u Burusiya na Ukraine ubwabyo byari bisanzwe bitanga 30% by’ingano(zikorwamo ifarini y’imigati), ariko bitewe n’intambara birwana, nta mwanya wo kongera guhingwa kw’ingano.

Ibitero by’u Burusiya kandi bishobora kuba bigiye kwigaragaraza mu Karere u Rwanda ruherereyemo, nyuma y’aho Ambasaseri w’icyo gihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo atangarije ko igihugu cye kizafasha Congo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Imana ni tabare isi kuko.birakaze pee ukrene nikomeze kubera iman izansinda .

Hagenimana eric yanditse ku itariki ya: 1-03-2022  →  Musubize

Ncingiye kwijambo rya jo baiden uburayi bwivanze muntambara ya ukrein nu burusiya poutin yatekerezako bamurwanyije bigatuma akoresha ibisasu byakirimbuzi ahubwo niharebwe uburyo hakorwa ibiganiro kumpane zombi

Patrick munezero yanditse ku itariki ya: 28-02-2022  →  Musubize

batwohereze,duhangane n’abarusiya

SADAM yanditse ku itariki ya: 27-02-2022  →  Musubize

Uburayi ni buhoshe iriya ntambara kdi bufashe Ukraine gusana ibyangiritse.

Alias yanditse ku itariki ya: 27-02-2022  →  Musubize

Uburayi ni buhoshe iriya ntambara kdi bufashe Ukraine gusana ibyangiritse.

Alias yanditse ku itariki ya: 27-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka