Aborozi batabyaza umusaruro inzuri zabo bazazamburwa - Guverineri Gasana

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, arateguza aborozi badakoresha neza inzuri ko nibadahindura imikorere ngo zibyazwe umusaruro, bazazamburwa zigahabwa ababishoboye.

Ubuyobozi bwasabye aborozi kubyaza umusaruro inzuri cyangwa bakazamburwa
Ubuyobozi bwasabye aborozi kubyaza umusaruro inzuri cyangwa bakazamburwa

Yabitangaje ku wa 23 Gashyantare 2022, mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’ubworoz,i yahuje abayobozi b’uturere n’abandi bafite aho bahuriye n’ubworozi mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.

Guverineri Gasana avuga ko mu kwezi k’Ukuboza 2021, habayeho igikorwa cy’aborozi cyo kwiyemeza gukoresha neza inzuri mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.

Avuga ko urwuri rugomba gukorerwa neza, ntiruhingwe cyakora umworozi akaba ashobora guhinga 30% by’urwuri gusa.

Avuga ko mu Ntara y’Iburasirazuba ariho hari inzuri nyinshi ziri ku buso burenga hegitari 100, bityo ari naho hakabaye haboneka ibikomoka ku bworozi nk’amata n’inyama byahaza igihugu, ndetse bagasagurira n’amasoko.

Inzuri 840 nizo zamaze kugaragazwa zidakoreshwa neza, harimo kuzihinga no kutazikorera (Bush Clearing).

Avuga ko abadakoresha neza inzuri icyo zagenewe, ngo bazazamburwa zihabwe abandi bashoboye kuzibyaza umusaruro.

Ati “Ukoze ibinyuranyije n’amategeko hari ingamba zimufatirwa, ndetse iyo bikomeje gutyo harimo kwamburwa urwo rwuri rugahabwa undi ushoboye kurukoresha neza. Iyo rero uri muri icyo gikorwa utubahiriza iyo gahunda, ubwawe ntiwizamura mu iterembere n’umuryango cyangwa ngo ufashe mu kuzamura igihugu.”

Yasabye abaturage kubahiriza gahunda za Leta zigamije iterambere, kuko kutabikora bibahombya ubwabo.

Guverineri Gasana avuga ko ubu harimo kubakwa uruganda ruzajya rwakira litiro 500,000 ku munsi, nyamara uyu munsi hakaba hakaba haboneka litiro zitarenga 100,000 ku munsi, ari nayo mpamvu aborozi bakwiye gukora ubworozi bwa kijyambere.

Aborozi bitabiriye inama
Aborozi bitabiriye inama

Mu rwego rwo kongera umukamo yabasabye gutera ubwatsi bwinshi ndetse no kororera inka mu biraro.

Bamwe mu borozi ariko bagaragaje ko hari ikibazo cy’imbuto y’ubwatsi, cyane iya Cloris Guyana ihenze ariko umuyobozi mukuru wa RAB wungirije ushinzwe ubworozi, Dr. Solange Uwituze, akaba yavuze ko ubu ikilo cyavuye ku 12,000 kigera ku 1,200 n’ubwo ngo hari abatubuzi babwo bataremera kubutanga kuri icyo giciro.

Hanagaragajwe ikibazo cy’amahema afata amazi (Dam sheet) ataboneka neza, aho bizejwe ko bagiye gukorana n’abikorera akazanwa mu gihugu ku bwinshi, ku buryo imvura izajya gushira aborozi benshi baramaze kuyabona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka