Banki ya Kigali yijeje abakiriya kurushaho kubaha serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwijeje abakiriya kuborohereza serivisi babagezaho hakoreshejwe ikoranabuhanga, bubasaba kwirinda kugendana amafaranga kuko bigira ingaruka.

Mu rugendo rw’iminsi ibiri abayobozi ba Banki ya Kigali bamaze basura abakiriya bayo mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru n’Intara y’Iburengerazuba baganiriye kuri serivisi babagezaho n’ibyo babakorera mu rwego rwo kurushaho kubaherekeza mu rugendo rw’iterambere. Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yabwiye abakiriya ba Banki ya Kigali ko bifuza kurushaho kubegereza serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi

Dr Diane Karusisi yabwiye Kigali Today ko barimo gusura abakiriya ba Banki ya Kigali nyuma y’imyaka ibiri badahura kubera icyorezo cya Covid-19. Icyakora kubera ko Covid-19 imaze kugabanuka, barimo kureba uko bahagaze n’ibibazo bafite baganira icyo bakora mu myaka iri imbere.

Yagize ati: "Turaganira uko bahagaze n’icyo bifuza gukora mu myaka iri imbere kugira ngo natwe twitegure uko tubaherekeza mu iterambere ryabo no kubaha serivisi nziza."

Dr Karusisi avuga ko mu biganiro bagiranye n’abakiriya babo mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu bumvise ibyifuzo byabo kandi biteguye kubaherekeza mu rugendo rw’iterambere.

Yagize ati "ubu gahunda dufite ni ugukoresha ikoranabuhanga tukagera ku bantu benshi ku kiguzi kiri hasi. Icyo dushaka ni ukugira abakiriya benshi bitajyanye no gufungura amashami, ahubwo dukoresheje ikoranabuhanga. Dufite abakozi bashoboye, ibitekerezo baduhaye twizera ko tuzabikurikiza mu kubaha serivisi nziza."

Dr Karusisi avuga ko urugendo bakoreye mu turere tw’Amajyaruguru n’Iburengerazuba rwari rugamije kubagezaho ibyiza bafite no kumva ibyifuzo byabo.

Ati "Dufite ibyiza byinshi abakiriya bagomba kumenya kandi ntitugira amahirwe yo guhura na bo buri munsi. Turizera ko hari benshi bamenye ibyo BK ibateganyiriza na bo bategure imishinga yabo."

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, avuga ko kwakira ubuyobozi bwa BK bituma bagira icyizere cy’iterambere bateganya mu guteza imbere umujyi wa Rubavu.

Agira ati "Turashimira Banki ya Kigali kubera uburyo ikorana n’abaturage bacu mu guteza imbere ubuhinzi, umucuruzi n’ibindi bikorwa by’iterambere, kandi turizera ko abaturage bacu bazakomeza gukorana na yo mu kubaka ibikorwa remezo mu mujyi wunganira Kigali."

Kambogo avuga ko bakeneye ishoramari ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, inzu zibika ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, inyubako zakira ba mukerarugendo hamwe n’ibituma bashobora gutinda mu mujyi wa Gisenyi.

Ati "Nk’ubu uyu mwaka dufite amarushanwa azadusaba ibyumba 700 kandi twasanze tutabifite, twifuza kwakira ibirori bitandukanye. Kuba dufite Banki ya Kigali, tukagira n’abashoramari bakorana na yo twizera ko ibyo byose tuzabigeraho."

Abakiriya ba Banki ya Kigali baganiriye n’ubuyobozi bwayo basaba ko yakomeza kubashyigikira mu rugendo rwo kuva mu ngaruka za Covid-19 n’ingaruka zatewe n’imitingito byabaye mu mwaka wa 2021, bakavuga ko Banki ya Kigali yarushaho kumenyekanisha ibikorwa ikora kuko hari benshi batarabimenya kandi byafasha kwihutisha ibyo bakora.

Uru ruzinduko abayobozi ba Banki ya Kigali barukoreye mu turere twa Rulindo, Gakenke, Musanze na Burera two mu Ntara y’Amajyaruguru na Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba. Abakiriya ba BK bagaragaje ko bishimira serivisi bahabwa n’iyi Banki ariko basaba ko mu Mujyi wa Musanze urimo iterambere hakongerwamo irindi shami ribafasha kugabanya igihe bamaraga bategereje serivisi.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Dr Diane Karusisi yemereye abakorera mu mujyi wa Musanze ko ibyo basabye bigiye gukorwa ndetse abashishikariza kurushaho gukoresha serivisi z’ikoranabuhanga kuko muri iki gihe isi igezemo hari byinshi bitagisaba ko umuntu ahabwa serivisi ari kumwe n’uyimuha imbonankubone.

Yagize ati "Murabizi neza igihe ni amafaranga, ntabwo waba uri umukire ngo utakaze igihe, turabashishikariza gukoresha ikoranabuhanga ariko mu gihe cya vuba mu Mujyi wa Musanze turashyiraho irindi shami rizabafasha kugabanya igihe mwatakazaga mutegereje serivisi kuko igihe cyanyu ntabwo kigomba gutakara mutegereje, nta muntu w’umukire utegereza isaha kuri banki."

Dr Karusisi yashishikarije abagore n’abahinzi kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe bahawe.

Ati "Kubona abadamu bakora neza ni ikintu gishimishije kuko nanjye aho ngeze ndi umudamu, turifuza gukorana namwe ndetse n’abahinzi kuko Abanyarwanda 100% bakeneye kurya, aho harimo amahirwe menshi yo kuzahura ubukungu kandi tuzakomeza no kumva ibyifuzo byabo."

Banki ya Kigali ifite amashami 68 mu turere twose tw’Igihugu, aba agents barenga 3000, imashini za ATM 96 ziri mu Gihugu hose n’izindi 30 zigiye gushyirwamo ndetse n’uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe amakarita bugera ku 2500 byose bigamije gufasha abakorana nayo kurushaho kubona serivisi nziza badatakaje igihe.

Abakiriya ba BK kandi bashyiriweho uburyo butandukanye bwo kubonamo inguzanyo ishobora kugera kuri miliyoni 30 nta ngwate, kubona inguzanyo yo kugura inzu yishyurwa mu myaka 20, kubona inguzanyo yo kugura imodoka, iy’amafaranga y’ishuri n’iy’ubuhinzi n’ubworozi hakiyongeraho n’ubwishingizi butandukanye.

Ku bari mu bukerarugendo n’amahoteli, Banki ya Kigali yabafashije kongera igihe bagombaga kwishyuramo inguzanyo bari bafite kugeza hafi ku gihe kikubye kabiri ku nguzanyo bari bafite.

Inkuru bijyanye:

Banki ya Kigali ikomeje kwagura ibikorwa byayo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka