Ukraine: Perezida Zelensky nta cyizere afitiye ibiganiro byo guhagarika intambara

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky aratangaza ko n’ubwo yemeye ko habaho ibiganiro byo guhagarika intambara yatangijwe n’u Burusiya ku gihugu ayobora, nta cyizere gifatika cy’uko ibyo biganiro bizatanga umusaruro.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky

Perezida Zelensky yagaragaye anumvikana yinubira iby’ibyo biganiro, biteganyijwe kubera muri Beralus kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022. Icyakora yavuze ko ntawapfa kubihinyura, yemeza ko intumwa z’igihugu ayoboye zizabyitabira igihe cyose nta kindi u Burusiya busabye ko cyubahirizwa.

Perezida Zelensky yavuze ko ibiganiro ari imwe mu ntambwe ishobora gutuma intambara ihagarara, ariko akifuza ko ibyo guhurira n’u Burusiya mu gihugu cya Belarus atabikozwa kuko na cyo agifata nk’umugambanyi aho kuba umuhuza.

Agira ati “Ndabizi ndanabihamya ko ibiganiro hagati yacu n’u Burusiya nta cyizere bitanga by’uko intambara yahagarara vuba. Tuzapfa kubyitabira ntawamenya ariko ntabwo bigaragaza umuti urambye wo guhagarika intambara”.

Umukuru w’Igihugu cya Ukraine yatangaje ko yanyuzwe n’ibihano bikomeje gufatirwa u Burusiya ariko ko bidahagije ngo bucike intege mu kugaba ibitero kuri Ukraine, asaba ko amahanga yakora ibishoboka agatabara kuko u Burusiya busa nk’ubugamije gusenya Igihugu no gukora Jenoside.

Hagati aho Ingabo z’u Burusiya zinjiye mu wundi mujyi Munini muri Ukraine, mu gihe imirwano n’ubundi ikomeje mu murwa mukuru Kyiv, aho ibisasu biremeyere bikomeje guhitana ubuzima bw’abanyagihugu n’ingabo ku mpande zombi.

Leta ya Ukraine yatangaje ko yatakaje imwe mu ndege zayo z’indwanyi, cyakora ngo n’u Burusiya bukomeje gutakaza bimwe mu bimodoka by’intambara, n’indege zayo z’intambara zigenda zihanurwa n’ingabo za Ukraine zikomeje kwihagararaho.

Abasesengura iby’ubushobozi bw’Igisirikare cya Ukraine n’u Burusiya bagaragaza ko ubushobozi bwo kwirukana Ingabo z’u Burusiya ari nk’inzozi, n’ubwo ngo ntawavuga ko u Burusiya bushobora gufata byoroshye Igihugu cya Ukraine.

U Burusiya bukomeje gufatirwa ibihano

Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine yategetse abashinzwe ibikorwa bya Gisirikare gukora ku ntwaro zirasa kure zikaba ziteguye, ku buryo zishobora gufasha kwivuna umwanzi igihe cyose byaba ngombwa.

Izi ntwaro zirasa kure zirimo izifite ubumara bwa kirimbuzi zishobora kurimbura imbaga mu gihe gito n’izitagira ubwo burozi ariko zirasa kure.

Ni icyemezo cyahise cyamaganwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), kuko izo ntwaro zigira ubumara n’ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage aho zakoreshejwe.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky aracyatekereza ku guhangana n'u Burusiya abifashijwemo n'amahanga
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky aracyatekereza ku guhangana n’u Burusiya abifashijwemo n’amahanga

Byanamaganwe kandi n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, aho yagaragaje ko gukoresha intwaro zirasa kure byaba ari ukurengera, no gutera ubwoba abatuye Isi.

Hagati aho ibihugu bitandukanye bikomeje gufatira u Burusiya ibihano bikaze birimo guhagarikwa kohererezanya amafaranga mu bihugu ku mugabane w’u Burayi, gufunga amabanki y’u Burusiya mu bihugu by’i Burayi, gufungirwa ikirere ku ngedo z’indege zijya mu bihugu by’i Burayi.

Hari n’abantu ku giti cyabo bafatiwe ibihano harimo na nyiri Ikipe ya Chelsea mu Gihugu cy’u Bwongereza, Roman Abramovich, wahise ayamburwa kuko ari inshuti ya hafi na Poutine.

Imbuga nkoranyambaga nka YouTube, na Facebook na zo zatangaje ko zihagarika ibiganiro byose bikorwa n’Abarusiya.

Amakuru yo ku mugoroba w’umunsi wa kane w’intambara muri Ukraine yavugaga ko Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU), wemeje umwanzuro wo koherereza Ukraine intwaro zitandukanye no guhagarika amasosiyete y’indege y’u Burusiya muri ibyo bihugu.

Amakuru aravuga kandi ko abantu bakomeje kwambuka imipaka bahunga intambara, nibura hakaba habarurwa abasaga ibihumbi 300. Icyakora ngo ibiribwa ku bakiri mu Gihugu byahenze cyane ndetse n’imiti ntiboneka neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibintu muri Ukraine birakaze rwose kubona Russia yinjiye n’umujyi mukuru amahanga nakomeze gufata imyanzuro kbx kuko birakomeye

Alias yanditse ku itariki ya: 1-03-2022  →  Musubize

Ibintu muri Ukraine birakaze rwose kubona Russia yinjiye n’umujyi mukuru amahanga nakomeze gufata imyanzuro kbx kuko birakomeye

Alias yanditse ku itariki ya: 1-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka