Ukraine: Abantu basaga 130 barimo n’abasirikare baguye mu bitero by’ingabo z’u Burusiya

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje ko ibitero by’indege, ibyo ku butaka na za Misile ziremereye by’Abarusiya byahitanye abasirikare n’abasivile basaga 130 nyuma y’umunsi umwe u Burusiya butangije intambara yeruye kuri Ukaraine.

Perezida Zelensky yatangaje ko mu bapfuye harimo abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye barimo n’abarindaga uruganda rukora ingufu za kirimbuzi rwa Chernobyl ubu rwamaze no kwigarurirwa n’ingabo z’u Burusiya.

Hari kandi abasirikare barindaga umwigimbakirwa uhuza u Burusiya na Ukraine. Abo bishwe n’ingabo z’u Burusiya nyuma yo kubasaba kurambika intwaro hasi abandi bakanga, ngo bakaba bazanashyirwa mu ntwari za Ukraine kuko banze gupfukamira umwanzi.

Perezida wa Ukraine avuga ko akiri mu Gihugu kuko atatererana abanyagihugu kuko ngo ni we nomero ya mbere u Burusiya bushaka kwica, umuryango we ukaba nimero ya kabiri. Iyakora ngo ibyo ntibyamuciye intege kuko akiri mu gihugu n’umuryango we ariko ngo ntiyatangaza aho baherereye.

Ibinyamakuru bitandukanye ku mugabane w’u Burayi n’imbuga nkoranyambaga biri kugaragaza amashusho menshi agaragaza uburyo ingabo z’u Buruisiya ziri kurasa mu bice bitanduanye bya Ukraine birimo n’umurwa mukuru Kyiv.

Biragaragara kandi ko abaturage bakomeje guhunga ari benshi. Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) watangaje ko wemereye ubuhungiro abaturage ba Ukraine.

Icyakora Perezida wa Ukraine yabujije abagabo bari mu myaka hagati ya 18 na 60 guhunga Igihugu igihe kiri mu kaga, ahubwo abahamagarira gufata intwaro bakivuna u Burusiya n’ingabo zabwo, intwaro zikaba ziri gutangwa na Polisi y’icyo gihugu aho bahereye ku bahoze mu gisirikare.

Ku gicamunsi cyo ku wa 25 Gashyantare 2022, ingabo z’u Burusiya zinjiye mu murwa mukuru wa Ukraine Kyiv, n’intwaro zikomeye zirimo n’ibimodoka by’imitamenwa, aho zishaka kuwigarurira no gufata Perezida wa Ukraine.

Hari andi makuru avuga ko ingabo z’umutwe wo gutabarana wa (NATO) zatereranye igihugu cya Ukraine kuko nta bufasha na buke ziraha ingabo za Leta n’ubwo hari indege nkeya zatangiye kugera mu nkengero za Ukraine.

Ibihugu bya Amerika n’u Bwongereza byakomeje kwamagana ibiri gukorwa n’u Burusiya, ariko Leta ya Ukraine ikagaragaza ko yatereranywe, mu gihe ibibuga by’indege bikomeye n’ibirindiro by’ingabo za Ukraine bibarirwa muri 85 byamaze kwangizwa n’ibitero by’ingabo z’u Burusiya.

Hari andi makuru avuga ko u Burusiya bwamaze kwemera ko hashobora kuba ibiganiro igihe ingabo za Ukraine zakwemera kurambika intwaro hasi. Ukraine na yo ngo yaba iri mu nzira zo kugana ibiganiro nyuma yo kubona ko nta wundi mufatanyabikorwa mu ntambara icyo gihugu gifite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nge ndashimira perezida wa ukrein ko atatereranye igihuguke ahubwo arakora ibishoboka byose ngo atabare igihuguke congrestion zrensky uzatsinda

Patrick munezero yanditse ku itariki ya: 28-02-2022  →  Musubize

ukriane nitabarwa irabikiye kuko nibashyira indwaro hasi karaba kabaye.

havugimana yanditse ku itariki ya: 27-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka