Bugesera: Babonye umurambo w’umuntu wabuze ubwo ikiraro cyacikaga

Nyuma y’iminsi itatu ikiraro cya Kanyonyomba gicitse hakagwamo abantu batatu babiri bakarokoka, undi akaburirwa irengero, mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 26 Gashyantare 2022, umurambo we wabonetse.

Ikiraro cyacitse tariki 23 Gashyantare 2022, ubusanzwe gihuza Umurenge wa Gashora wo mu Karere ka Bugesera n’uwa Rukumberi mu Karere ka Ngoma. Cyari cyarubatswe mu rwego rwo koroshya ubuhahirane bw’abaturage b’impande zombi, nyuma y’uko ikindi cyari gisanzwe cyifashishwa kimaze umwaka urenga cyangiritse.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora buvuga ko umurambo wabonetse babifashijwemo n’abarobyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora Fred Rurangirwa, avuga ko amakuru akimara kumenyekana bahise bihutira kuhagera.

Ati "Twaje kumubona tubifashijwemo n’abarobyi, bamubona mu ma saa moya n’iminota mirongo itatu, nibwo baduhamagaye mu gitondo, tumanukayo tujyana n’abashinzwe umutkano wo mu mazi, n’inzego z’umutekano zindi, n’abaturage, baragenda baradufasha tubasha kumukurayo".

Akomeza agira ati "Mu kanya mu ma saa sita nibwo ikizamini cyo kumenya ibyerekeranye n’urupfu rwe (autopsy) gikozwe, ariko n’umuryango we twari kumwe muri ayo masaha yose, twahise tubahamagara, ubu ngubu umuryango uramujyanye bagiye guhita bamushyingura mu cyubahiro mu Murenge wa Rilima".

Umurambo wabonetse n’uwitwa Pascal Ndengejaho w’imyaka 37, wo mu Murenge wa Rilima, mu Kagari ka Nyabagendwa mu Mudugudu wa Mataba, ukaba wabonetse mu Mudugudu wa Kanyonyomba, mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Gashora.

Bitewe n’uko amazi arimo gukomeza kwiyongera, ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora burasaba abaturage gukomeza kwitwararika nk’uko Rurangirwa abisobanura.

Ati "Amazi arimo kugenda yiyongera, birasaba ko abaturage bitwararika, kandi twarabibararikiye no mu nteko z’abaturage ndetse no mu muganda bitabiriye uyu munsi, twabibabwiye ko birinda amazi, ariko mu rwego rw’ubuhahirane ntabwo tuvuga ko buvuyeho, twabaye dushyizeho uburyo butarambye bwo kubafasha bakoresheje amato, tukaba twumva ari nabwo bakwiye gukoresha gusa, batarinze gukoresha ubwabo bwa gakondo".

Mu gihe umuhanda Nyanza-Bugesera-Ngoma utararangira, ngo amazi nagabanuka haraza gukorwa ahandi hantu abantu bazifashisha bambuka n’amaguru nk’uko byari bisanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibaze nawe ikiraro gishya...cyubatswe muri za tubes...birababaje

Luc yanditse ku itariki ya: 26-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka