Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, baraye bakiriwe ku meza na Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum
Ubuzima bwa Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem, uri mu ba Producer beza u Rwanda rwagize bumerewe nabi, nyuma y’aho asabye abantu kumusengera.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, batangije umushinga wo guha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba imiryango isaga 14,000 itagiraga urumuri yo mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, bikazayifasha mu mibereho yayo.
Perezida Paul Kagame yageze mu Mujyi wa Niamey muri Niger tariki ya 24 Ugushyingo 2022 aho yitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yerekeye iby’inganda n’izindi nzego z’iterambere ry’ubukungu.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ugushyingo mu mujyi wa Kigali hatangajwe inzira zizifashishwa muri Tour Tour Du Rwanda 2023, ndetse hanatangazwa n’amakipe azitabira.
Kuri uyu wa kane habaye imikino yo mu itsinda rya karindwi ni rya munani amakipe ya Afurika yose aratsindwa mu gihe Brazil yatsinze Serbia 2-0.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku bushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV6, 2020) yasohotse mu 2021, yagaragaje ko ingo zigikoresha inkwi mu guteka zigera kuri 77.7%, mu gihe izikoresha amakara zo zibarirwa muri 17.5%. Ingo zikoresha gazi mu guteka ziracyari nke (4.2%) n’ubwo urebeye mu bice (…)
Polisi y’u Rwandata yatangaje ko ihagaritse ikigo cya Excel Security Ltd cyatangaga serivise z’umutekano kubera kutubahiriza amategeko. Itangazo rya Polisi rivuga ko Excel Security Ltd yatswe uburenganzira bwo gukomeza gutanga izi serivise guhera tariki ya 15 Ukuboza 2022.
Abanyempano 149 batoranyirijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu bahatanye mu cyiciro cya nyuma kizavamo abazahembwa ndetse n’abazahabwa amahugurwa y’umwaka bongererwa ubumenyi mu nganzo bahisemo.
Michael Sherwood n’umuhungu we Kyle Sherwood bo mu Bwongereza, bagize igitekerezo cyo gushinga Sosiyete yitwa ‘Save My Ink Forever’ biturutse ku biganiro barimo bamwe n’inshuti zabo basangira, nyuma umwe muri izo nshuti avuga ko yifuza ko inyandiko imuriho yazabikwa ahantu, abaza Sherwoods uko yabigenza.
Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko indege ya mbere itwara imizigo yasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Uwitwa Ignatius Kabagambe aherutse gutangaza ku rubuga rwa Twitter ko Camera zipima umuvuduko zamutunguye atubahirije icyapa kimusaba kutarenza 60km/h, agacibwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50Frw.
Abagize Itsinda ry’Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryo mu Bwongereza, ’Hillsong London’ bageze mu Rwanda, aho bitabiriye igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza cyiswe “Hillsong London Live in Kigali”.
Abakoresha umuhanda hafi y’ikiraro cya Nyabarongo gihuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo batangiye kugira impungenge ko ubuhahirane no kugenderana byagorana, igihe cyose umuhanda wose wakomeza kwika.
Kuri uyu wa kane ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali.
Ku cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022,ikipe ya Musanze FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona aho izaba idafite abatoza bayo babiri.
Minisiteri y’Ibidukikije ifatanyije n’Urugaga rw’Abikorera (PSF) batangije umushinga wo gukusanya ibintu bikozwe muri pulasitike no kubinagura bigakorwamo ibindi bikoresho birimo iby’ubwubatsi.
Ikigo cy’itumanaho n’ikoranabuhanga cya MTN Rwanda ku bufatanye na Banki ya Kigali, batangije umushinga uzafasha buri muntu wese ubishaka gutunga telefone zigezweho zigendanwa (Smartphones) bijyanye n’ubushobozi bwe.
Ni umuhanda wari wafunzwe kubera imvura nyinshi yaguye ku wa kabiri no ku wa gatatu ikuzuza Nyabarongo, bituma amazi yuzura mu muhanda ndetse asandara no mu myaka y’abaturage yegereye Nyabarongo.
Abakuru b’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari bayobowe na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço ku wa Gatatu bahuriye mu nama, bafata imyanzuro igamije kugarura umutekano mu Karere k’Ibiyaga bigari, by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kubera imirimo yo gukora imiyoboro minini y’amazi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, kuva taraiki 23 kugera tariki 29 Ugushyingo 2022 hari imihanda izaba ifunze abatwara ibinyabiziga bagasabwa gukoresha indi mihanda.
Igihugu cya Canada kigiye kugerageza kwakira abimukira mu kuziba icyuho mu bukungu bwacyo cyasizwe n’abari kujya mu zabukuru bavutse mu gihe kizwi nka ‘baby boom’ (1946 – 1964), n’ubwo abaturage bacyo badashyigikiye uwo mugambi wo kuzana abantu benshi bavuye mu mahanga.
Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea w’imyaka 80 y’amavuko, ufite agahigo ko kuba ari we Mukuru w’igihugu umaze igihe kirekire ku butegetsi ku Isi, arashaka gukomeza kuyobora icyo gihugu muri manda ya gatandatu, nyuma y’uko amaze imyaka 43 ari Perezida w’icyo gihugu.
Mu buvuzi bw’indwara yo kujojoba (Fistule) Israël iri gufashamo Leta y’u Rwanda, abenshi mu bari kuvurirwa iyo ndwara mu bitaro bya Ruhengeri bavuga ko icyizere cy’ubuzima cyagarutse dore ko hari n’abamaranye ubwo burwayi imyaka 40.
Ikipe ya APR FC yanganyirije na Kiyovu Sports 2-2 kuri Stade ya Kigali mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona.
Ikipe y’igihugu y’u Buyapani yatunguye benshi itsinda ikipe y’igihugu y’u Budage ibitego 2-1 mu mukino w’igikombe cy’Isi wabaye kuri uyu wa gatatu.
Ibiganiro ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byari biteganyijwe kubera i Nairobi muri Kenya tariki 21 Ugushyingo 2022 byimuriwe i Luanda muri Angola, bihuriza hamwe abayobozi batandukanye, baganira ku buryo bwo kurangiza ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Congo.
Abakora ubucuruzi butememewe mu mujyi wa Muhanga baravuga ko amarerero yo mu ngo, atuma abana babo babona aho basigara bakitabwaho mu mikurire yabo, bitandukanye na mbere kuko babasigaga mu nzu bafungiranye cyangwa bakirirwa babirukankana muri ubwo bucuruzi.
Umuyobozi ushinzwe tekinike muri FERWAFA Gérad Buscher yanyuzwe n’imikorere y’irerero rya Gasabo Gorilla Football Academy aheruka gusura
Kuri uyu wa Gatatu kuri stade ya Kigali, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yashimiye abantu bose bamwifurije ishya n’ihirwe mu mirimo mishya yatorewe muri manda ya kabiri kuri uyu mwanya.
Umunyarwandakazi Mukansanga Salima yongeye gukora andi mateka yo kuba umusifuzi w’umugore ukomoka muri Afurika wasifuye umukino w’igikombe cy’isi
Mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi ku mugabane wa Afurika mu itsinda rya mbere ikomeje kubera i Kigali (Groupe A, ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers), u Rwanda rwiyongereye amahirwe yo kwerekeza mu cyiciro gukurikira nyuma yo gutsinda Malawi.
Umuhanzi Nasibu Abdul Juma Issack, uzwi ku izina rya ‘Diamond Platnumz’ ategerejwe i Kigali mu gitaramo cyizinjiza abantu mu minsi mikuru cyiswe ‘One People Concert’.
Imvura idasanzwe yaguye kuva mu mugoroba tariki ya 21 igakomeza kugeza tariki ya 22 Ugushyingo yafunze umuhanda wo mu Majyepfo Kaduha-Gitwe-Kirengeri.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), tariki ya 20 Ugushyingo 2022 rwafunze umugabo w’imyaka 32 y’amavuko, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana cumi n’umwe (11), harimo abana b’abahungu icumi (10) n’umukobwa umwe (1).
Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Manchester United yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu Cristiano Ronaldo ku bwumvikane bw’impande zombi.
Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 watoye umuyobozi mushya hamwe na komite nyobozi bazafatanya kuyobora uyu muryango. Aya matora yabaye tariki ya 20 Ugushyingo 2022, hatorwa Perezida mushya wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, akaba yungirijwe na Visi Perezida Momfort Mujyambere, na (…)
Mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru hari abahinzi b’icyayi bavuga ko uko bagenda bongera ubuso gihinzeho ari na ko bagenda babura abasoromyi babigize umwuga. Augustin Rwagasana, ni umwe muri bo. Amaze imyaka ibiri agiteye, kandi cyatangiye kumuha umusaruro kuko hegitari imwe na are 20 afite itamuburira ibihumbi (…)
Ikipe y’igihugu ya Tunisia kuri uyu wa kabiri yanganyije na Denmark ubusa ku busa mu mukino wa mbere w’igikombe cy’Isi mu itsinda rya kane.
Abajyanama bihariye mu bya gisirikare muri Ambasade z’ibihugu mu Rwanda (Defence Attachés), tariki ya 21 Ugushyingo 2022 basuye ahaherutse kurasirwa umusirikare wa DRC winjiye mu Rwanda arasa, basobanurirwa uko byagenze.
Abatuye mu gice cy’amakoro mu Karere ka Musanze, bavuga ko bakomeje kugorwa no kutagira ubwiherero bwujuje ibisabwa, bitewe n’uko mu gihe bayicukura, bahura n’amabuye manini ashashe mu butaka, agatuma babura uko bageza mu bujyakuzimu burebure.
Mu gihugu cya Indonesia habaye umutingo ukomeye uhirika amazu nayo agwa ku bantu, maze abagera ku 162 bahasiga ubuzima, mu gihe abandi 700 bakomeretse nk’uko bitangazwa n’ikigo gishinzwe ibiza muri iki gihugu.
Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri muri kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG), batangije urubuga rugamije gushaka icyakorwa ngo haboneke umuryango utekanye.
Nyuma yo gutsindwa na Arabie Saoudite ibitego 2-1 bamwe mu bagize ikipe ya Argentine bavuze ko bazize amakosa yabo, Messi n’umutoza bavuga ko nta gucika integer kuko bagifite indi mikino.
Mu mukino wa mbere mu itsinda rya gatatu ry’igikombe cy’isi 2022 wabaye kuri uyu wa kabiri, ikipe y’igihugu ya Arabie Saoudite yatunguranye itsinda Argentine ihabwa amahirwe yo gutwara igikombe ibitego 2-1.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Beijing bwategetse ko za parikingi, inzu z’ubucuruzi ndetse n’inzu ndangamurage bifungwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022 kubera ubwiyongere bwa Covid-19.
Perezida Paul Kagame yavuze ko kwigisha umuntu kuva akiri umwana bizatuma abantu babasha gusobanukirwa ubuzima babayemo. Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho tariki 21 Ugushyingo 2022 ubwo yitabiraga ifungurwa ry’ikibuga cyahariwe kumenyekanisha intego z’Iterambere rirambye (SDGs Pavillion) muri Qatar.
Kuri uyu wa mbere hakinwe imikino y’umunsi wa kabiri w’igikombe cy’Isi 2022 aho u Bwongereza bwanyagiye Iran ibitego 6-2 naho u Buholandi bigoranye butsinda Senegal 2-0.
Kuri iki cyumweru mu nyubako y’imikino izwi nka BK ARENA, hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo gushimira abasora aho ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG VC na APR y’abagore ari zo zegukanye ibikombe.