Geoffrey Zawadi yatorewe kuba Visi-Perezida wa FRVB, Shampiyona ishyirwa muri Mata 2023
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/03 Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda bakoze inteko rusange idasanzwe isiga Geoffrey Zawadi agizwe Visi-Perezida wa wa kabiri asimbura Bagirishya Jean de Dieu.
Ku murongo w’ibyigwa muri iyi nteko rusange idasanzwe, hariho kurebera hamwe igihe umwaka w’imikino wa 2023 muri Volleyball mu Rwanda watangirira ndetse no kuzuza inzego aho ku mwanya wa Visi-Perezida wa kabiri wungirije ushinzwe amarushanwa uyu mwanya ukaba utari ufite umuyobozi.

Mu banyamuryango 30 bitabiriye iyi nteko rusange idasanzwe nyuma yo kwiyamamaza Geoffrey Zawadi yatowe 100/100 n’abanyamuryango b’iri shyirahamwe ndetse ahita anatangira inshingano zo kuyobora no gukurikiranira hafi ibijyanye n’amarushanwa y’uyu mukino ukunzwe n’abatari bake.

Geoffrey Zawadi asanzwe ari umukozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe ingufu REG aho ari umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi (Director of Human Resources) ndetse akaba ari nawe ushinzwe ibikorwa bya siporo muri iki kigo.
Zawadi si mushya muri Volleyball kuko asanzwe ari umuyobozi w’ikipe y’iki kigo (Club President) ndetse akaba yaranagize uruhare mu ishyirwaho ry’ikipe ya REG VC ibitse igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize ndetse kikaba igikombe cyayo cya 2 cya shampiyona nyuma y’igihe gito imaze ishinzwe.

Muri iyi nama y’inteko rusange idasanzwe kandi ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ryagaragaje amatariki shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangirira aho bemeje ko izatangira tariki ya 22 Mata 2023.

Ohereza igitekerezo
|